Bobi Wine arasaba kwemererwa gusohoka mu nzu ngo kuko inzara igiye kumwica

Robert Kyagulanyi wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (NUP) afungiranye mu nzu ye, nyuma yo gutsindwa amatora yo kuyobora Uganda, aho Yoweri Kaguta Museveni yatsinze, akaba agiye kuyobora manda ya gatandatu.

Abayobozi mu ishyaka rya Bobi Wine, batangaje ko atigeze yemererwa gusohoka mu nzu ye, bakaba kuva ku cyumweru tariki 17 Mutarama 2021 batabaza imiryango mpuzamahanga kubafasha gusaba ko yarekurwa.

Bobi Wine yagize amajwi 34,8%, mu gihe Museveni yagize 58,6 %. Ntiyahwemye kuvuga ko aya matora yaranzwe n’ubujura bw’amajwi aho yemezaga ko ari we watsinze.

Ku butumwa yahaye umunyamakuru akoresheje ikoranabuhanga rya ‘Zoom’ yagize ati: "Ubu ni ubwicanyi mu bundi. Nta biryo tugifite, ntawemerewe gusohoka cyangwa kwinjira mu rugo". Ubu butumwa na bwo bwakozwe mu buryo bw’ibanga, kuko hashize iminsi 6 imiyoboro ya internet ifunzwe muri iki gihugu.

Kyagulanyi avuga ko yiteguye gukoresha inzira zose zubahirije amategeko, zidahohotera, harimo no gutegura imyigaragambyo y’amahoro agaragaza akarengane yagiriwe.

Kuva ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021, urugo rwe ruri mu murwa mukuru Kampala rugoswe n’inzego za polisi n’igisirikare, aho adashobora gukoresha ikoranabuhanga rya internet.

 Depite Francis Zaake yatawe muri yombi ku wa Gatanu ubwo yageragezaga kwinjira mu rugo rwa Bobi Wine, ajyanwa mu bitaro kuko yakubiswe agakomeretswa bikomeye n’inzego z’umutekano.

Biteganyijwe ko itumanaho rya internet riza gusubizwaho kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, uvuga ko iryo tumanaho ryari yakuweho hirindwa abatanga amakuru atari yo ku matora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka