Amavuriro bubakiwe azabarinda kunyura mu nzira zitemewe bajya kwivuriza hanze y’Igihugu
Abaturage bo mu bice byegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ku ruhande rw’Akarere ka Burera, baravuga ko amavuriro mashya bubakiwe yatumye bareka guca mu nzira zitemewe bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi ahandi.

Mu Karere ka Burera, ubu huzuye amavuriro aciriritse ane, aya akaba ari ku rwego ruri hafi kuba rumwe n’ibigo nderabuzima, kuko serivisi nyinshi aya mavuriro azajya atanga ziri ku rwego rw’izitangirwa mu bigo nderabuzima. Ayo mavuriro harimo iryubatswe mu Murenge wa Cyanika, irindi mu Murenge Butaro, iryubatswe mu Murenge wa Bungwe, ndetse no mu Murenge wa Gatebe.
Uwitwa Niyonzima Fabrice wo mu Kagari ka Nyamicucu yagize ati: “Byaratugoraga kubona serivisi z’ubuvuzi, kuko imiterere y’Akarere kacu henshi ni imisozi miremire ndetse n’imibande. Abatuye mu midugudu ya kure yegereye umupaka nk’ahitwa Nkururo, Kirwa n’ahandi, byatugoraga kugera ku mavuriro, bigatuma bamwe twiyiba tukambuka mu buryo butemewe tujya kwivuriza muri Uganda, kuko twabaga dutinya urugendo rurerure umuntu akora ajya kwivuza ku bitaro bya Butaro. Izi mbogamizi zose zigiye gushira burundu, kuko hano iwacu i Nyamicucu huzuye Poste de santé nshya, yubatswe mu buryo bugezeho kandi butuma tugira icyizere cyo kubona serivisi nyinshi z’ibanze dukenera, bitadusabye kujya kuzishaka kure”.

Undi witwa Munyembaraga wo mu Murenge wa Cyanika yagize ati: “Poste de santé nshya yubatswe mu gace k’iwacu twarayishimiye cyane, hari serivisi tutabonaga mu buryo bworoshye, by’umwihariko nk’ababyeyi babyara, abarwaye amenyo n’abakenera gusiramura byaratugoraga cyane; kuko ukeneye ubuvuzi byamusabaga gukora urugendo rurenga ibirometero bitanu ajya ku kigo nderabuzima; none ubu kugera kuri iryo vuriro rya Kamanyana, bisaba urugendo rutagera no ku kilometero kimwe. Urumva ko iki ni igisubizo yaba kuri serivisi tuzajya tuhabonera, n’igisubizo ku rugendo abantu bajyaga bakora bajya kuzishakira ahandi”.
Aya mavuriro yubatswe uko ari ane, iryo mu Murenge wa Cyanika ryitwa Kamanyana Health Post ryatangiye gutanga serivisi andi atatu na yo yamaze kuzura, ubu ari gushyirwamo ibikoresho nkenerwa, ku buryo mu gihe cya vuba azaba yatangiye gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, yagize ati: “Duteganya ko nibura uku kwezi kwa Mutarama, kugomba kurangira ayo mavuriro asigaye na yo yatangiye gutanga serivisi, kuko icyiciro gisigaye ari ugushyiramo ibyangombwa nkenerwa bituma izo serivisi zishoboka. Uretse ibi bikorwa remezo by’inyubako, twongeyeho na za ambulance, tugamije ko abakenera guhabwa ubuvuzi babubona byihuse, by’umwihariko ku babyeyi babyarira kwa muganga. Ni gahunda twifuza ko igera n’ahandi ariko by’umwihariko duhereye ku bice byegereye imipaka”.
Abatuye muri aka karere bakunze kugaragaza ko ubuke bw’abaganga ari ikibazo gituma badahabwa ubuvuzi hakiri kare. Manirafasha avuga ko icy’ibanze cyari gikenewe kuruta ibindi kwari ukubona ibyo bikorwa remezo; ubu igikurikiyeho ni uko ubuyobozi muri aka Karere buri gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima, gushaka uburyo iki kibazo gikemuka bitarenze uyu mwaka. Gusa ngo mu gihe bagitegereje kubigeraho, bashyizeho gahunda y’uko abaganga bo ku bitaro bya Butaro bajya bagena iminsi yo gusanga abarwayi mu yandi mavuriro bakabaha serivisi.

Akarere ka Burera gafite ibigo nderabuzima 19, ibitaro bya Butaro n’amavuriro mato (Poste de santé) 57 yiyongeraho aya yamaze kuzura. Uretse aya mavuriro mashya, Ikigo nderabuzima cya Rwerere n’Ikigo nderabuzima cya Cyanika na byo biri gusanwa.





Ohereza igitekerezo
|