Perezida Kagame yaganiriye n’abiga muri Havard ku bijyanye n’imiyoborere

Mu buryo bwifashisha ikoranabuhanga, Perezida Kagame yahaye ikiganiro abagize Ishuri ry’Ubuyobozi n’Ubucuruzi rishamikiye kuri Kaminuza ya Havard, ryitwa ’Havard Business School’ ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mutarama 2020.

Perezida Kagame yatanze icyo kiganiro cyibanze ku bijyanye n’imiyoborere, akigenera abayobozi bitoreza muri iryo shuri, bamaze igihe mu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti "Africa Rising(’Kuzamuka kwa Afurika’ ugenekereje mu Kinyarwanda)".

Abayobozi 54 bize muri iri shuri baherutse gusura u Rwanda mu mwaka wa 2017, aho bari baje kwiga ku Iterambere u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abiga muri iryo shuri baba ari abayobozi bayobora ibigo n’izindi nzego zitandukanye mu bihugu 16 bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, muri gahunda yiswe SEPA(Senior Executive Program for Africa).

Aba bayobozi baje muri 2017 bavuga ko bafite amakuru ku mikorere y’ibigo n’inzego zo mu Rwanda, ngo zishobora kubabera icyitegererezo mu mirimo bashinzwe mu bigo byo mu bihugu byabo.

Amafoto: Village Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka