Hari abarimu batorohewe no kugera aho bigisha

Abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke n’amashuri yo mu myaka itatu ibanza mu mashuri abanza bemerewe gusubira ku ishuri tariki ya 18 Mutarama 2021, ndetse abarimu bakorera ibigo bya Leta bahawe amabaruwa abinjiza mu kazi, basabwe kwiyandikisha ku turere bagashakirwa uburyo bagera ku kazi, ariko hari abarimu bigisha mu mashuri yigenga bavuga ko bakomeje kuguma mu rugo kubera kubura inzira banyuramo.

Abahagurukiye i Huye bajya mu tundi turere bavuga ko imodoka bashakiwe zabaciye amafaranga y'urugendo menshi
Abahagurukiye i Huye bajya mu tundi turere bavuga ko imodoka bashakiwe zabaciye amafaranga y’urugendo menshi

Munyabugingo Jean Claude ni umwe mu barimu babajije Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Polisi y’u Rwanda n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) uburyo bafasha abarimu bashya kugera ku kazi.

Yagize ati “Abarimu bashya bagomba kugera ku bigo boherejwemo, ese hari ubufatanye yagati ya MINEDUC, Polisi, RURA kugira ngo bazarare mu kazi?”

Mu Karere ka Huye hari imodoka zijyana abarimu mu turere zahahagurukiye. Abaganiriye na Kigali Today bahawe kwigisha mu bigo byo mu turere twa kure barishimira kuba bafashijwe kubona uburyo bwo kujya ku bigo by’amashuri boherejweho, ariko na none ngo amafaranga bari gucibwa ku ngendo ni menshi.

Impamvu z’igiciro kinini ni uko imodoka bazaniwe zashyizeho igiciro cy’urugendo, hanyuma abagiye mu modoka bagasabwa kugabana fagitire.

Nk’abagiye i Rubavu bavuye i Huye bishyuye amafaranga 25.400, abagiye i Ngoma mu Burasirazuba bishyura 22.000 naho Rwamagana bishyura 16.700, abagiye i Nyanza bishyura 5.400, mu gihe mu karere ka Ruhango bishyura ibihumbi birindwi.

Nubwo abarimu bigisha mu mashuri ya Leta bamenyeshejwe uburyo bagera ku bigo bashyizweho, abo mu bigo byigenga bavugaga ko batigeze babona amakuru y’aho bakura imodoka.

Protais ni umwarimu uri mu mujyi wa Kigali agomba kujya kwigisha mu Karere Rubavu. Avuga ko basabwe kumenyesha ku irembo urugendo bazakora n’icyo bakora ariko badafite amakuru y’imodoka zishobora kubatwara, agasaba inzego zibishinzwe kuborohereza kubona imodoka bakajya ku kazi.

Mathieu ni umwarimu utuye i Musanze ariko agomba gujya mu Karere ka Karongi avuga ko atazi uburyo yabona imodoka imurenza Akarere ka Musanze ikamugeza mu Karere ka Karongi kuko n’abakora mu nzego z’uburezi yabajije bavuga ko nta makuru babifiteho.

Icyakora inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, basobanuye ko abafite ingendo zihutirwa banyura mu nzira ziteganywa bakabisobanura bagafashwa kugera aho berekeza.

Ingendo zihuza uturere mu Rwanda zifunzwe kuva tariki ya 4 Mutarama 2021 mu rwego rwo gukumira ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abantu 146, abamaze kukirwara ni 11,259 naho abamaze gukira ni 7412, mu gihe abamaze gupimwa ari 799,817 uburwayi bwinshi bukaba bwaratangiye kwiyongera kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komutacyubije

Manishimwe yanditse ku itariki ya: 12-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka