Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya batandatu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 355.
Umukandida wigenga witwa Dieudonné Nahimana wahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora aheruka kuba tariki ya 20 Gicurasi 2020, arasaba komisiyo y’amatora kwemera ko ayo matora yabayemo inenge.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, ku wa 28 Gicurasi 2020, yashyize umukono ku Iteka rigabanya ubudahangarwa buhabwa imbuga nkoranyambaga mu nkiko, kuko itegeko ryo mu mwaka wa 1996, rivuga ko imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, YouTube na Google bitakurikiranwa mu nkiko bizira ibyo ababikoresha (…)
Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, mu ijoro rishyira tariki 28 Gicurasi 2020, abantu batahise bamenyekana bitwikiriye ijoro bajya mu murima w’amasaka y’umuturage barayatema.
Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020, Urukiko rw’Ubujurire rwa Gisirikare rwahaye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 abasirikare babiri muri batanu baregwaga kwiba, gukubita no gusambanya abagore ku gahato muri Kangondo i Nyarutarama.
Abanyarwanda 51 n’Abanyamahanga 3 bari barabuze uko bava muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates - UAE) bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, bavuga ko bishimira kugaruka mu gihugu cyabo.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yatangaje ko igiye gufasha amashyirahamwe y’umupira w’amaguru kubera icyorezo cya Coronavirus
Umukunzi wa Kigali Today yaratwandikiye, yifuza ko ubu butumwa twabumugereza ku bandi basomyi b’uru rubuga, inyandiko ye ikaba ari iyi ikurikira:
Mu gihe abahanzi n’abanyarwenya batandukanye bamaze igihe mu bihombo byatewe n’icyorezo cya covid-19, Alex Muyoboke ucunga inyungu z’abahanzi akanateza imbere impano, aravuga ko atazigera abona amasezerano meza nk’ayo yari amaze iminsi abona icyorezo kitaraduka.
Amatariki y’impera za Gicurasi 1994 yaranzwe n’ingufu ingabo za FPR-INKOTANYI zashyize mu gukora ibishoboka byose ngo zihutishe ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ariko ku ruhande rwa Leta y’abicanyi na bo bashyira imbaraga mu kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi bari bakihishe hirya no hino mu bice ingabo za (…)
Ibigega n’imiyoboro y’amazi byatangiye kubakwa mu Karere ka Musanze, byitezweho gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato rihagaragara, bikazarangirana n’uyu mwaka wa 2020.
Urwego Ngenzura mikorere (RURA) ruratangaza ko abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bagiye kuba bahawe igihe gito cyo gushaka ubushobozi bwo kwishyura impushya zo gutwara abagenzi (autorisation de transport) kuko bamaze iminsi badakora.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi, u Rwanda rurifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutumwa bw’Amahoro bwa LONI, mu gihe kandi isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Muri uyu mwaka, Loni ikaba yarahisemo kuzirikana ku ruhare rw’abagore mu butumwa bw’amahoro.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu buvuzi bwa Coronavirus no mu bushakashatsi bunyuranye bw’umuti wo kuvura iyo virus.
Mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hafatiwemo imyanzuro yo gufashanya mu guhana amakuru areba abarwayi ba COVID-19 n’abahuye na bo ariko hakarebwa n’uburyo ubuhahirane bw’ibihugu byombi bwakongera gukora, bitabangamiye ingamba zashyizweho mu gukumira icyorezo cya COVID-19.
Umuryango w’umunyezamu w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Bikorimana Gerard, uri mu kababaro ko kubura umubyeyi wabo witwa Dusabimana Lucie witabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya batatu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 349.
Imiryango itishoboye igiye guhabwa radiyo 950 zikoresha imirasire y’izuba, zizajya zifasha abana gukurikirana amasomo kuri radiyo bitewe n’uko amashuri yafunzwe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Urubuga rwa Twitter rukoreshwa n’abatari bake mu gutanga ibitekerezo byabo no gusangira amakuru. Abarukoresha bavuga ko ari rumwe mu mbuga nkoranyambaga ziryoha kubera ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Umujyi wa Kigali ni wo mujyi uza ku isonga muri Afurika mu kugira isuku ndetse no kuba umujyi w’icyatsi kibisi bitewe n’ibimera biwurangwamo ku bwinshi. Imirimo yo gukomeza kubungabunga isuku muri uyu mujyi ndetse no kongera ubwiza bwawo binyuze mu bimera na yo yarakomeje mbere no mu gihe cya #GumaMuRugo.
Itsinda ry’intumwa za Repubulika iharanira Demokarasi Congo (RDC) hamwe n’itsinda ry’abayobozi bahagarariye u Rwanda bahuriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020, baganira ku bufatanye mu kurandura indwara z’ibyorezo zirimo na COVID-19.
Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga wari uyimazemo imyaka itatu, yamaze kuva muri iyi kipe yerekeza muri Police FC.
Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwakatiye igifungo cya burundu Ladislas Ntaganzwa nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwe mu myanzuro yavuye mu nama yahuje ihuriro ry’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports (Fan base) yabaye ku wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19, uvga ko batakarije icyizere Komite ya Rayon Sports iyobowe na Sadate Munyakazi.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ahantu ho gusengera hazafungurwa ku itariki ya 01 Kamena 2020, ariko hakubahirizwa amabwiriza akomeye yo gukumira ikwirakwizwa rya coronavirus.
Mu gihe abamotari bari mu byiciro byitegura gusubukura gutanga serivisi zo gutwara abagenzi kuri moto guhera tariki ya 1 Kamena 2020, Polisi y’u Rwanda irabakangurira kuzarangwa n’umuco wo guhana intera, kwambara agapfukamunwa, kubahiriza amasaha agenwe yo kuba bavuye mu muhanda n’izindi ngamba zose zo kwirinda ikwirakwizwa (…)
Raphaël Yanyi wari Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Kinshasa ruburanisha Vital Kamerhe, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi 2020 azize umutima nk’uko Polisi ya Kinshasa, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.
Ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, Resitora yamamaye cyane mu Rwanda, Cafe Camellia ifatanyije n’umufatanyabikorwa mushya mu ikoranabuhanga witwa ‘Bifata Ltd’ batangije uburyo bwihuse bwo kugeza ku bakiriya ibiribwa n’ibinyobwa mu ngo zabo cyangwa aho bakorera.
Ikigo cy’Umunyamerika ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ‘Daniel Trust Foundation’ giteza imbere impano z’abantu muri Amerika no mu Rwanda, cyashyizeho amarushanwa azavamo ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 35 kugera kuri 250.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rutegetse ko Gitifu w’Umurenge wa Cyuve n’abakozi batatu bo muri uwo Murenge baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bafungwa iminsi 30.
Uwari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Abraham Kelly yamaze kwandika ibaruwa avuga ko yeguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe
Kabuga Felicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo yitabaga urukiko ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi, yasabye ko yarekurwa akaba abana n’abana be kuko ari bo bazi neza uburyo bwo gukurikirana ibibazo bye by’ubuzima.
Tariki 1 Kamena 2020 nibwo abatwara Moto mu Rwanda bazemererwa gusubira mu muhanda gutwara abagenzi. Ni nyuma y’amezi arenga abiri bicaye mu rugo barahagaritse gutwara abagenzi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse imirimo n’ubuzima bwa benshi ku isi.
Myugariro wa Police FC Ndayishimiye Célestin ashobora kubisikana na myugariro wa Musanze FC Muhoza Tresor wifuzwa cyane na Police FC.
Mu gihe abamotari bakomeje kwitegura gusubira mu muhanda gutwara abagenzi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje amabwiriza bagomba gukurikiza mu kazi kabo, haba kuri bo ndetse no ku bagenzi batwaye.
Kwambara neza agapfukamunwa ni bumwe mu buryo bw’ibanze bukoreshwa ku isi hose, mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya icyorezo cya Covid-19. Icyakora bamwe mu batwara imodoka, ngo ntibumva impamvu ari ngombwa kwambara agapfukamunwa mu gihe uri mu modoka yawe wenyine, nta muntu uri hafi wakwanduza cyangwa ngo nawe umwanduze.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutakaza umunyezamu wayo wa mbere Kimenyi Yves yumvikanye na Kwizera Olivier wakiniraga Gasogi United.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza barashaka Abanyakenya 400 babishaka bazageragerezwaho urukingo rwa Covid-19.
Mu buhinde hari umusaza wavugaga ko yamaze imyaka myinshi atarya cyangwa se ngo anywe, akaba yitabye Imana kuwa kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, afite imyaka 91.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya barindwi ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 346.
Leta y’u Rwanda yerekanye aho ihagaze ku cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’u Bwongereza cyo kudakoresha imvugo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ nubwo ibyo bihugu byagiye byemeza inzira zanyuzwemo kugira ngo hashyirweho umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (International Day (…)
Hashize igihe abaturarwanda baravuye mu bwigunge, ubu bakaba bakurikira amakuru, siporo, filime, imyidagaduro n’ibindi byinshi hifashishijwe StarTimes.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi Umunyarwanda Kabuga Félicien wafatiwe mu gihugu cy u Bufaransa akurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe imbere y’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa.
Umugabo wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, arakekwaho icyaha cy’ubujura, aho ngo yafashwe amaze kwiba ibikoresho binyuranye, mu ijoro rishyira tariki 27 Gicurasi 2020 akaba yari yiyoberanyije mu myambaro y’abagore.
Uwahoze ayobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze n’abayobozi batatu bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, bisobanura ku byaha baregwa.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe François yavuze ko Bosenibamwe Aimé azibukirwa ku mirimo yakoranye n’abagize uwo muryango ndetse n’abaturage muri rusange, iyo mirimo ikaba yarabateje imbere.
Urukiko rwa Gisirikare rwimuriye isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abasirikare baregwa gusambanya abagore ku gahato, ku wa Gatanu tariki 29/05/2020.
Inkuru yo gusinya k’uwari umunyezamu wa Rayon Sports Kimenyi Yves werekeje muri Kiyovu Sports yaraye imenyekanye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2020 ariko ntihagaragara amafoto asinyira iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (IBUKA), hamwe n’imiryango y’abafatanyabikorwa bawo, bandikiye Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT) rwasigaranye inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), isaba (…)