MINUSCA yasezeye ku musirikare w’u Rwanda wiciwe muri Santarafurika

Abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, bafatanyije n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, basezeye mu cyubahiro umusirikare w’u Rwanda Sgt NSABIMANA Jean D’amour waguye muri iki gihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro tariki 13 Mutarama 2021.

NSABIMANA Jean D’amour yaguye mu bikorwa byo gusubiza inyuma inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Santarafurika zashakaga gufata umurwa mukuru w’iki gihugu ariko ziza gukomwa mu nkokora n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagiye kurinda amahoro muri iki gihugu.

Gusezera kuri Sgt NSABIMANA Jean D’amour byitabiriwe n’umuyobozi wungirije Intumwa y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye muri Santarafurika, Denise Brown wagize ati “Umuryango w’Abibumbye urashima ubwitange bwa Sgt NSABIMANA Jean D’amour mu kurinda abaturage, mu bikorwa byo kurinda amahoro, no kurinda umutekano w’abaturage ba Santarafurika.”

Maj Gen Leopord Bruno Izamo ukuriye ingabo za Santarafurika avuga ko mu izina rya Perezida wa Santarafurika ashimira Sgt NSABIMANA ndetse akaba yagenewe umudali w’ishimwe, umwe mu midali ihabwa abanyacyubahiro muri iki gihugu.

Gusezera kuri Sgt NSABIMANA byitabiriwe na General Sidiki Traoré uyobora Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kurinda amahoro muri Santarafurika.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo kohereza ingabo muri Repubulika ya Santarafurika, nyuma y’uko abahasanzwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bibasiwe n’imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida François Bozizé.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) kohereza ingabo bikaba binakubiye mu masezerano mu bya gisirikare asanzweho ku mpande zombi, ariko bikaba byari no mu rwego rwo kubungabunga umutekano mu matora ya Perezida yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2020.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu gifite abasirikare benshi mu ngabo za ONU zagiye kubungabunga amahoro muri Santarafurika zitwa MINUSCA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka