Perezida Félix Tshisekedi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame burebana n’umubano w’ibihugu byombi ndetse burebana n’ibibazo byo mu Karere ibihugu byombi bibarizwamo.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari uherekejwe na Vincent Karega Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, na Maj Gen Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS).

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byanditse ubutumwa kuri Twitter buvuga ko Perezida Félix Tshisekedi yakiriye ubutumwa bw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda bukaba bushingiye ku mubano w’ibihugu byombi n’umutekano mu Karere.

Ibinyamakuru byandikirwa muri RDC bivuga ko Minisitiri Vincent Biruta yatangaje ko ibiganiro birebana n’imikoranire y’ibihugu byombi, ati “Ibi bihugu byombi byiyemeje gukorera hamwe mu nzego zitandukanye, haba muri politiki, ubukungu n’umutekano kandi hazakomeza ibiganiro bitandukanye bihuza ibihugu byombi.”

Kuganira ku bibazo byo mu Karere no ku mugabane wa Afurika birajyana n’uburyo u Rwanda na RDC bihuriye mu miryango itandukanye irimo Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Biyaga Bigari (CEPGL).

Mu kwezi kwa Gashyantare 2021 Perezida Félix Tshisekedi azasimbura Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe akazayobora uyu muryango mu mwaka wa 2021/2022. Uyu mwanya uzamufasha kumenya ibibazo byugarije umugabane wa Afurika cyane cyane n’Akarere iki gihugu giherereyemo.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bihugu bine bisanzwe mu biganiro bigarura amahoro mu Karere, ari byo Uganda, u Rwanda, Angola na RDC, ndetse icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Karere ibiganiro bihuza ibihugu kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda bigeze kure.

U Rwanda rumaze igihe gito ruhakanye ibirego by’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishinja ingabo z’u Rwanda kuba ku butaka bwa Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka