Mu Rwanda abantu 4 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 227

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.

Abishwe na COVID-19 ku wa Mbere ni abagabo bane b’imyaka 79 i Huye, 78, 61 na 33 i Kigali.

Bahise buzuza umubare w’abantu 146 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Mbere mu Rwanda habonetse abantu bashya 227 banduye COVID-19, naho 49 mu bari barwaye bakize.

Abo barwayi bashya 227 babonetse mu bipimo 2,950 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 139, Kirehe: 20, Huye: 11, Gatsibo: 9, Gicumbi: 8, Rulindo: 7, Musanze: 7, Gisagara: 5, Nyanza: 5, Rubavu: 4, Ruhango: 3, Nyamasheke: 3, Nyamagabe: 2, Muhanga: 1, Kamonyi: 1, Karongi: 1, Kayonza: 1.

Kugeza ku wa Mbere, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 11,259 muri bo abamaze gukira ni 7,412 naho abakivurwa ni 3,701.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IBI NIBYO BIRAGARAGAZA IMINSI YANYUMA

nkundabatware yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi ?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga kandi bagashaka Imana.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka