Ibitaro bya Ruhango birishyuza umwenda wa Miliyoni 121 Frw ariko ntibizi uwo byishyuza

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yabajije ubuyobozi bw’Ibitaro by’Intara bya Ruhango ibisobanuro ku mwenda wa miliyoni 121 Frw ibitaro biberewemo n’abarwayi.

Ni nyuma y’aho raporo y’ubugenzuzi igaragaje ko umwenda ugaragara, ariko ntiberekane urutonde rw’abishyuzwa.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko mu igenzura ryakozwe muri Kamena 2025, ibitaro byari biberewemo amafaranga agera kuri miliyoni 158 Frw.

Muri ayo, miliyoni 121 Frw ni imyenda y’abarwayi ku giti cyabo, ariko ubugenzuzi bukavuga ko butabonye urutonde rugaragaza umwenda wa buri muntu.

Abagize PAC bibajije uburyo ibitaro byakwishyuza iyo myenda mu gihe nta nyandiko zigaragaza abayifitiye ibitaro n’ingano y’umwenda wa buri wese zari zagaragara.

Mu gusubiza, Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi (DAF) yavuze ko urwo rutonde ubu rwamaze gukorwa, ariko asobanura ko igice kinini cy’iyo myenda gituruka ku barwayi bavurwa nyuma bikaza kugaragara ko badafite ubushobozi bwo kwishyura cyangwa bakishyura igice kimwe andi mafaranga akabura.

Yagize ati "Urutonde rw’iyo myenda rwarakozwe. Turimo gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo zidufashe gukurikirana abashobora kwishyura. Hari benshi bigaragara ko badafite ubushobozi bwo kwishyura, ku buryo turimo kubikurikirana kugira ngo, aho amategeko abiteganya, iyo myenda izasibirwe mu bitabo."

DAF yavuze ko muri rusange ibitaro biberewemo miliyoni 158 Frw, ariko ko ayo mafaranga yari arimo imyenda y’uturere n’ibigo by’ubwishingizi yo ikaba yaramaze kwishyurwa.

Asobanura ko miliyoni 121 Frw ari zo zireba abarwayi bavuye kwa muganga batararangije kwishyura.

Raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta yanagaragaje ibindi bibazo birimo ibibazo 364 abaturage bashyize mu gasanduku k’ibitekerezo bitarasubizwa, umurongo muremure aho bagiye kwivuza bishyurira, serivisi ibitaro bikwiye kuba bitanga nk’Ibitaro by’Intara ariko zidatangwa kugeza ubu, ndetse n’inama z’ubugenzuzi zashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 54% gusa.

Ubugenzuzi bwari bwanagaragaje kandi ko igihombo gituruka kuri serivisi zishingirwa n’ibigo by’ubwishingizi cyakomeje kwiyongera, kigera kuri miliyoni 112 Frw muri uyu mwaka, hakaba kandi hari ubukererwe mu gutanga inyemezabuguzi.

Ubugenzuzi bwari basanzr kandi kuri ibyo bitaro hari ikibazo cy’amikoro y’amafatanga yo gukoresha kimaze imyaka ibiri, ndetse no kutamenyekanisha no gukererwa kwishyura imisoro.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhango yavuze ko hari imyenda imaze igihe kirekire irimo n’ijyanye n’agahimbazamusyi gashingiye ku mikorere (Performance-Based Financing - PBF).

Yasobanuye ko amafaranga ava muri PBF aterwa n’urwego rw’imikorere y’ibitaro, bityo ko iyo atinjiye uko byari biteganyijwe, ibitaro bidahita bibasha kwishyura uduhimbazamusyi, bigatuma ayo mafaranga yandikwa nk’imyenda.

Ni mu gihe Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Bitaro bya Ruhango we yavuze ko ibitaro byatangiye kwishyura imwe muri iyo myenda kandi ko bizakomeza kubikora uko ubushobozi bugenda buboneka.

Ibi yabivuze ashingiye ku kuba zimwe muri serivisi zarazamuriwe ibiciro (tarif), bityo ubushobozi bw’ibitaro bukaba bwaratangiye kugenda buzamuka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka