Umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko Leta y’u Rwanda yamaze gutumiza umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 mu rwego rwo kugabanya abahitanwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.

Minisitiri w
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

Abitangaje nyuma y’uko imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2020 yanzuye ko hakazwa ingamba zo kwirinda harimo no gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’iminsi 15.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko hashize igihe gito habonetse umuti ushobora kugabanya ubukana bwa COVID-19 u Rwanda rukaba rwamaze kuwugura ku buryo ku wa Gatatu nimugoroba uzaba ugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Minisitiri Ngamije avuga ko umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 ari igisubizo cyihuse mu rwego rwo kugoboka abamaze kwandura COVID-19 bagasubira vuba ku murongo, hakazakurikiraho kureba uburyo bwo gutanga uwo muti mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye ari rwo rukingo.

Agira ati, “Hatumijwe ibihumbi 18 by’uwo muti, ku wa Gatatu saa kumi n’imwe umuti uzaba ugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, hakurikireho kuwuha abarwayi hamaze kurebwa uko umubiri wa buri wese uwakira uko umutima we ukora, uko impyiko ze zikora turi gukora isesengura ry’uko umuti uzahabwa abarwayi”.

Minisitiri Ngamije avuga ko u Rwanda kandi rukomeje gukurikiranira hafi uko inkingo rwatumije zizaboneka kandi ko ruri mu bihugu bya mbere bizahabwa urukingo, kandi ko hakozwe ibishoboka byose ngo ruzagere ku barukeneye cyane bihutirwa, imyiteguro yose ngo ikaba imeze neza ku buryo mu gihe cya vuba gishoboka urukingo ruzaba rwabonetse.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda icyorezo bubahiriza amabwiriza akubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri kugira ngo barusheho kugabanya ubwandu bwazamutse mu minsi mike ishize.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka