Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo Amavubi yakinnye umukino wa mbere wa CHAN 2020 (iri gukinwa muri 2021), aho yari yahuye n’ikipe y’igihugu ya Uganda yanahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda Amavubi.

Ku munota wa Gatandatu, Amavubi yabonye amahirwe ya mbere ku mupira watewe na Jacques Tuyisenge, ariko Charles Lukwago wa KCCA awukuramo neza.
Ku munota wa 12, Milton Kalisa wa Uganda yaje kuvunika nyuma yo kugongana na Manzi Thierry, ahita asimburwa na rutahizamu wa KCCA Brian Aheebwa.
Ku munota wa 30, Muhadjili Hakizimana yacenze abakinnyi batatu ba Uganda, ateye ishoti rikomeye umupira ukubita umutambiko w’izamu.

N’ubwo igice cya mbere Uganda yagerazaga guhanahana imipira mu kibuga hagati, ntiyabashije kurema uburyo bwashobora kuvamo ibitego ugereranyije n’Amavubi, igice cya mbere kiza kurangira bikiri ubusa ku busa.
Ku munota wa 64, Kalisa Rachid yaje kugira imvune yo ku kibero asimburwa na Nsabimana Eric basanzwe bakinana muri As Kigali.

Umutoza Mashami Vincent yongeye gukora izindi mpinduka akuramo Iradukunda Bertrand ashyiramo Danny Usengimana, Muhadjili Hakizimana na we asimburwa na Djabel Manishimwe.


Umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, naho myugariro Omborenga Fitina atorwa nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.
Amavubi azakina umukino wa kabiri tariki 22/01, aho azaba acakirana na Maroc yatsinze Togo igitego 1-0, iyi Maroc ikaba ari nayo yegukanye igikombe cyakiniwe iwabo mu mwaka wa 2018.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Uganda: Charles Rukwago, Abdu Aziizi Kayondo, Musitafa Mujuzi, Ojera Joackiam, Kagimu Shafiq Kuchi, Viane Ssekajugo, Bright Anukani, Paul Wila, Milton Kalisa, Paul Patrick Mbowa na Abdu Karim Watambala
Amavubi: Kwizera Oivier, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Kalisa Rachid, Niyonzima Oliver ‘Sefu’, Hakizimana Muhadjiri, Iradukunda Bertrand, Nshuti Dominique Savio na Tuyisenge Jacques
National Football League
Inkuru zijyanye na: CHAN2020
- Bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri CHAN batangiye kubona amakipe hanze
- #CHAN2020: Hagati ya Morocco na Mali haravamo itwara igikombe
- Twabyemeye, ntitwajya kurega VAR-Mashami avuga ku ikarita y’umutuku no gusezererwa
- #CHAN2020: Amavubi asezerewe na Guinea mu mukino wabonetsemo amakarita abiri y’umutuku (AMAFOTO)
- Abashobora kubanzamo n’ibyo wamenya mbere y’umukino w’u Rwanda na Guinea
- #CHAN2020: Mali na Cameroon zageze muri 1/2
- Ni igihugu cy’umupira gifite amakipe ahora muri Champions League ariko tugiye kubitegura-Mashami avuga kuri Guinea
- #CHAN2020: Amavubi yamenye ikipe bazahura muri 1/4
- #CHAN2020: Sugira Ernest yijeje Abanyarwanda kugera ku mukino wa nyuma
- Abayobozi n’abandi batandukanye bashimye Amavubi yahesheje u Rwanda ishema
- #CHAN2020: Amavubi abonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO
- Ku mukino wa Uganda twikanze baringa, twari gutsinda - Umutoza Sogonya Kishi
- Iradukunda Bertrand wavunikiye mu myitozo ntagikinnye umukino wa Togo (AMAFOTO)
- #CHAN2020: Congo zombi zakatishije itike ya 1/4
- Amavubi arakomeza cyangwa arasezererwa? Ibyo wamenya ku mukino uhuza Togo n’u Rwanda
- #CHAN2020: Amakipe ya Cameroon na Mali abaye aya mbere akatishije itike ya 1/4
- Amavubi anganyije na Maroc, amahirwe ategerejwe kuri Togo
- Ibyo wamenya mbere y’umukino uhuza Amavubi na Maroc, biteguye gusiba amateka ya 2016
- Ibitego byaje - Sugira nyuma yo kugaruka mu bazakina na Maroc
- Mashami yanyuzwe n’umukino wa mbere, avuga ko hari icyizere mu mikino isigaye
Ohereza igitekerezo
|