Amaze imyaka 20 yirukanywe mu butaka afitiye ibyangombwa

Abo mu muryango wa Sinzatuma Theogene na Mukarwema Patricia bavuga ko bamaze imyaka 20 birukanywe mu butaka bwabo n’uwitwa Uzabumwana Laurent ubakangisha kubatema, bakohereza n’abakozi guhinga imirima akabirukana.

Ifoto y'ibyangombwa by'ubutaka
Ifoto y’ibyangombwa by’ubutaka

Ni ikibazo kimaze imyaka 20 kitarabonerwa igisubizo, aho umuryango wa Sinzatuma wimutse n’aho wari utuye mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Nyamyumba kubera amakimbirane y’umutungo w’ubutaka.

Iki kibazo cyo kwirukanwa mu butaka bafitiye icyangombwa cyongeye kuba tariki ya 13 Mutarama 2021 aho umuryango wa Sinzatuma Theogene na Mukarwema Patricia wohereje abakozi mu mirima guhinga, maze umuryango wa Uzabumwana ukabirukana.

Iki kibazo Sinzatuma avuga ko cyatangiye mu myaka irenga 20, aho abo bavukana banze ko umubyeyi wabo abaha iminani bigasaba ko ikibazo kijyanwa mu nkiko.

Agira ati «Ntibaruhisha ari we data, yashatse kuduha iminani mu 1999 ubwo yari ashaje kugira ngo azasige akemuye amakimbirane y’ubutaka yabonaga ari mu bana be. Byabaye ngombwa ko yiyambaza urukiko rw’icyahoze ari Komini Nyamyumba, rwemeza icyo umusaza wacu yari yakoze agabanya abana be ubutaka ku buryo bungana.»

Sinzatuma avuga ko urukiko rumaze kurangiza urubanza, haje umuhesha w’inkiko buri wese yerekwa ubutaka bwe, kandi ntihagira ujuririra imyanzuro y’urukiko.

Icyakora n’ubwo iminani yatanzwe, ngo mu mwaka wa 2001 umwuzukuru wa Ntibarusha witwa Uzabumwana yatangiye kwikubira ubutaka buri ahitwa Tanganyika ndetse yirukana abandi babufiteho uburenganzira.

Agira ati, « Muri 2001 nibwo twagiye guhinga mu murima twari duhuriyeho turi abana bane ba data, naho Uzabumwana akaba umwuzukuru wa data awutwirukanamo ashaka kudutema mpungisha umuryango wanjye, naretse amakimbirane mbanza kubanza gushakira aho umuryango wanjye uba, ariko umwaka ushize umugore wanjye n’abakozi bagarutse guhinga wa murima arabirukankana nabwo biba ibibazo. »

Iki kibazo cy’amakimbirane y’ubutaka muri uyu muryango cyemezwa n’abaturanyi ndetse bakavuga ko bishobora kuzatera impfu nihatagira igikorwa ngo iki kibazo kirangizwe.

Nizeyimana Ibrahim ni umuvandimwe wa Uzabumwana. Nizeyimana avuga ko nubwo avukana n’uteza ayo makimbirane atayashyigikiye.

Ati «Ikibazo aho kiri ni uko urubanza rukiba mu 1999 ni we wari uhagarariye umuryango wa data ntiyigeze ajuririra icyemezo cy’urukiko, ubutaka bwandikwa ntiyatambamiye uyu mwanzuro, kuko n’ubu nubwo abuza abantu guhinga ubutaka, ntafite ibyangombwa by’ubutaka bwose ahubwo afite ibyangombwa by’agace kamwe ahubwo icyo akangisha ni urugomo. Icyo nasaba ubuyobozi ni ukujya mu kibazo, ukwiriye ubutaka akabuhabwa kuko ejo bishobora gutera impfu. »

Uretse abaturage bavuga ko amakimbirane y’ubutaka ahamaze igihe kitari gito ndetse byaviriyemo Uzabumwana gufungwa ariko agafungurwa agakomeza kwirukana abavandimwe mu butaka, umuyobozi w’umudugudu witwa Ndangamira Alex avuga ko iki kibazo cy’amakimbirane ashingiye ku butaka kihamaze igihe.

Ati «Abantu iyo basangiye ubutaka buri wese agaragaza ibyangombwa bigaragaza ko ubutaka ari ubwe. Ubuyobozi bukwiye kugaragaza nyiri ubutaka amakimbirane akarangira kuko bishobora guteza ibibazo bikomeye, naho twe nk’umudugudu ntiturangiza imanza, ahubwo ibyo dukora ni uguhuza abaturage iyo byanze inkiko zigomba kubakemurira ibibazo. »

Kigali Today yagerageje kuvugana na Uzabumwana ariko ntibyakunda, icyakora ivugana n’umuyobozi w’urwego rwa MAJ mu Karere ka Rubavu avuga ko iki kibazo cy’amakimbirane batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana bakareba nyiri ubutaka akabuhabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se iyo ubuyobozi burebera bakinumira,ubucamanzabwo reka mbivuge bihishyize hejuru ya amategeko, bacimanza ukubabyifuza nta conscience bagira urumva umuturage yarenganurwa bandé inzego zidakorera abaturage, médias nayo iri faible.

Bosco yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka