Amateka ariyanditse: Joe Biden asimbuye Donald Trump muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uheruka gutorwa, Joe Biden, ararahirira kuyobora icyo gihugu kuri uyu wa 20 Mutarama 2021, bikaba biteganyijwe ko ahita yinjira mu biro bya Perezida ari byo byitwa White House. Ni na ho agomba gutura mu gihe cyose azaba akiyobora icyo gihugu.

Donald Trump ntiyigeze yemera intinzi ya Joe Biden
Donald Trump ntiyigeze yemera intinzi ya Joe Biden

Joe Biden wo mu ishyaka ry’Abademocrate, abaye Perezida wa Amerika wa 46, akaba agiye kuri uwo mwanya nyuma yo gutsinda amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize, ahigitse Donald Trump bari bahanganye bikomeye ari na we wayoboraga icyo gihugu mu myaka ine ishize.

Biteganyijwe ko Joe Biden ndetse na Visi Perezida we, Kamala Harris, barahira kuri uyu wa Gatatu saa sita zuzuye zo muri Amerika, ni ukuvuga saa moya z’umugoroba mu Rwanda.

Joe Biden na Kamala Harris bishimiye intsinzi
Joe Biden na Kamala Harris bishimiye intsinzi

Indahiro ugiye kuba Perezida wa Amerika arahira igira iti “Ndahiriye ko nzatunganya nta buhemu inshingano za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko mu bushobozi bwanjye bwose nzarinda kandi nkarengera Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika”. Uwo muhango uhabwa agaciro gakomeye urabera i Washington DC.

Nyuma yo kurahira, Joe Biden n’umuryango we barahita bajya muri White House, aho bagomba gutura mu gihe cy’imyaka ine manda ye izamara, cyangwa agakomeza kuhaba iyindi myaka ine mu gihe yazongera gutorerwa manda ya kabiri.

Ubusanzwe muri icyo gihugu Perezida ucyuye igihe yitabira uwo muhango, gusa Donald Trump, usoje manda ye ariko utaranemeraga ko yatsinzwe amatora, mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka yatangaje, abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter, ko atazitabira umuhango w’irahira rya Joe Biden.

Nyamara Trump we arahirira kuyobora Amerika, uwo yatsinze mu matora, Hillary Clinton, yitabiriye uwo muhango aherekejwe n’umugabo we Bill Cliton ndetse na Barrack Obama yasimbuye.

Biteganyijwe ko irahira rya Joe Biden ribera imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ‘Capitol’, hakaba hatumiwe abantu 200 gusa muri uwo muhango mu rwego rwo kwirinda Covid-19, mu gihe hajyaga hatumirwa abagera ku bihumbi 200, abandi bose bakaza gukurikiranira iyo mihango ku mbuga zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Joe Biden na Kamala Harris bararahira kuri uyu wa Gatatu
Joe Biden na Kamala Harris bararahira kuri uyu wa Gatatu

Ingabo ibihumbi n’ibihumbi zoherejwe i Washington DC kugira ngo zibungabunge umutekano mu gihe icyo gikorwa kizaba kirimo kuba, kuko bakeka ko hashobora kongera kuba imvururu z’abashyigikiye Donald Trump, nk’uko bitangazwa na BBC.

Izo mpungenge ziterwa n’uko ku itariki ya 6 Mutarama uyu mwaka, habaye imyigaragambyo y’abashyigikye Trump, batera kuri Capitol bangiza byinshi, cyane ko bageze n’imbere muri iyo nyubako ubusanzwe yubashywe cyane, hakaba hari n’umwe mu bigaragambya wagaragaye yicaye ku ntebe ya Perezida w’Inteko.

Amatora muri Amerika yabaye ku wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020, maze Joe Biden agira amajwi 290, aba atsinze atyo mukeba we Donald Trump wagize amajwi 214.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka