Kigali: Polisi yafatiye abantu 13 mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 yafashe abantu 13 bari mu rugo rwa Ndayiragije Prosper ubwo yari yabatumiye mu rugo rwe mu birori.

Eric Kabera, umwe mu bantu 13 bari batumiwe mu birori bya Ndayiragije
Eric Kabera, umwe mu bantu 13 bari batumiwe mu birori bya Ndayiragije

Abantu bose bamaze kugera mu rugo rwa Ndayiragije yahaye amabwiriza ushinzwe kurinda urugo ko atagira umuntu uwo ari we wese yemerera kwinjira kabone n’iyo baba abashinzwe umutekano. Niko byageze kuko abapolisi bamaze kumenya amakuru y’abo bantu, ushinzwe umutekano yabujije abapolisi kwinjira mu gipangu.

Mu rugo kwa Ndayiragije hari hateraniye abantu baturutse mu bice bitandukanye muri Kigali
Mu rugo kwa Ndayiragije hari hateraniye abantu baturutse mu bice bitandukanye muri Kigali

Tuyizere Fidele ni umukozi ushinzwe gucunga umutekano muri bimwe mu bigo byigenga bicunga umutekano. Yabwiye itangazamakuru ko mu ijoro nka saa tanu abantu baje mu rugo yari ashinzwe kurinda bari baje mu birori. Bamaze kugera mu rugo batangiye gusakuza cyane, abapolisi baje kureba ibyabaye ababuza kwinjira kuko ari amabwiriza yari yahawe na Ndayiragije Prosper ari we nyiri urugo.

Tuyizere yagize ati “Abapolisi baje ari nijoro bari mu kazi bagera aho nkorera basanga hari urusaku, barakomanga bansaba kubakingurira ngo binjire ndabyanga kuko ni yo mabwiriza nari nahawe na Ndayiragije. Hashize umwanya munini nabujije abapolisi kwinjira ariko nyuma byatinze naje kubemerera barinjira.”

Tuyizere aremera amakosa yakoze yo kubangamira inzego z’umutekano zari mu kazi bigatwara umwanya munini kugira ngo babashe kwinjira mu gipangu.

Ndayiragije Prosper yari yatumiye abantu iwe atanga amabwiriza yo kubuza abapolisi kwinjira mu gipangu
Ndayiragije Prosper yari yatumiye abantu iwe atanga amabwiriza yo kubuza abapolisi kwinjira mu gipangu

Ndayiragije Prosper wari watumije abantu mu rugo rwe aremera ko yari yatumiye abantu 13 bakaza mu rugo rwe baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Aremera ko abapolisi baje iwe umuzamu akababuza kwinjira, anavuga ko yemera ko ibyo yakoze byo gutumira abantu harimo ibyago byinshi byo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Koko abapolisi baje ushinzwe kurinda igipangu ababuza kwinjira, ibyo nakoze ni amakosa kuba natumiye abantu bakaza iwanjye kandi ibirori bitemewe muri ibi bihe turimo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yagaye cyane bariya bantu uko ari 13 kuba barenze ku mabwiriza nkana bagateranira mu birori kandi babizi neza ko bashobora kwanduzanya COVID-19.

Ati “Bariya bantu hari abaturutse mu Karere ka Gasabo, abaturutse mu Karere ka Kicukiro, abavuye mu Karere ka Nyarugenge bose baza guteranira mu birori kandi babizi neza ko amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 atabyemera. Bamwe muri bo bashobora kuba baranduye bakaza kwanduza abandi na bo bakazajya kwanduza abo babana mu rugo n’abo bakorana.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu uko ari 13 bagomba gucibwa amande ndetse bakanipimisha ku mafaranga yabo hakarebwa ko hatarimo abanduye COVID-19. CP Kabera akomeza avuga ko bariya bantu bakoze n’ikindi cyaha cyo kwigomeka ku nzego z’umutekano ziri mu kazi.

Ati “Abapolisi bari mu kazi bageze ku rugo rw’uriya Ndayiragije ababuza kwinjira mu rugo, hazakorwa iperereza nibiramuka bigaragaye ko ari byo bazakurikiranwaho icyaha cyo kwigomeka ku nzego za Leta ziri mu kazi k’umutekano, bazabihanirwa.”

Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza ari mu bagiye impaka cyane na Polisi ubwo yazaga kubafata
Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza ari mu bagiye impaka cyane na Polisi ubwo yazaga kubafata

Umuvugizi wa Polisi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Yavuze ko hari abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza bakibwira ko Polisi itabimenye, yavuze ko abatarafatwa ari igihe kitaragera ariko amaherezo bazafatwa.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turabaramukije.....
Nshimiye polisi kubwo kwitanga kwabo ndetse no kubasha gukurikirana bamwe mu badakurikiza amategeko bakabasha kuba bahanwa.
Turabashimiye

Ishies yanditse ku itariki ya: 5-03-2021  →  Musubize

Ndabanenze kd uwo munyamategeko wica amategeko yarangiza kaburana urugaga rwabo rumugenere igihano kuko arasebya abanyamategeko bakagombye kuba bandebereho

Bravo kuri police yacu

Ntirenganya FERDINAND yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

abo bakire nimubace amande afatika ubundi mubareke kuko hari cash binjiriza igihugu ndabona atari bakabwere ,

NZABANDORA yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Hahahhh bizarangira bisubiye muburyo! Nonese iyo inama zibaye iyo hejuru kombona baba bicaranye!

Luc yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka