Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’Igihugu, abo bayobozi bakaba barahiye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2020, umuhango wabereye muri Village urugwiro.
Umugabo witwa Evariste Munyaneza wo mu Kagari ka Kimana mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, yagejejwe mu maboko y’ubugenzacyaha nyuma yo kugaragara mu mashusho akubita umugore we mu ruhame.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abafana ndetse n’abandi bakundaga imikino mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umutoza wa IPRC Kigali BBC, John Bahufite, asaba abatoza bagitangira gutoza muri basketball ndetse n’indi mikino itandukanye kudatekereza inyungu mbere, ahubwo urukundo rw’umukino rukaba ari rwo rujya rubanza.
Abashakashatsi mu birebana n’imiti muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo bashyikirije Minisitiri w’Ubuzima imiti babona yakoreshwa mu kuvura icyorezo cya COVID-19.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali zitagisubukuwe kuri uyu wa mbere nk’uko byari biteganyijwe, ryasanze hari abaturage bamwe bamaze kwitegura no gusezera aho bari bacumbitse i Kigali.
Umufaransa Emmanuel Petit wahoze anakinira ikipe y’igihugu, aratangaza ko Senegal ibatsinda mu myaka 18 ishize habayemo n’izindi mbaraga zitari izo mu kibuga gusa.
Abanyarwanda benshi barashimirwa uburyo bakomeje kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, kuko ari bwo buryo bufasha kwirinda gukwirakwiza icyorezo.
Benshi mu baturage bari bategereje itariki ya 1 Kamena 2020, kugira ngo batangire basubukure ingendo zabo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse inyinshi muri sosiyete zitwara abagenzi mu mudoka zambukiranya intara, zari zamaze kuzuza ibisabwa byose ngo batangire akazi.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda biratangaza ko nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’Intara zitandukanye, ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali hamwe n’ingendo za moto zitwara abagenzi zikomeza gusubikwa.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri iki Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 370.
Rwiyemezamirimo Nshimiyimana Innocent wamenyekanye cyane ku izina rya Kiruhura, yitabye Imana azize uburwayi.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera isubukurwa ry’ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’ingendo za moto, hagiye gusubukurwa gahunda ya #GerayoAmahoro yari yarasubitswe igeze mu cyumweru cya 13, kugira ngo hirindwe impanuka n’icyorezo cya Coronavirus.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko aciye umubano hagati y’igihugu cye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha m imyaka ibiri myugariro ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abamotari bakorera mu Karere ka Huye baravuga ko nubwo bakomorerwa kuri uyu wa mbere bakongera gukora, hari abatabibasha kubera kubura amafaranga y’ubwishingizi bwa moto zabo.
Kuri uyu wa mbere tariki 01 Kamena 2020, Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) kirakira ikigo cy’ishoramari mu by’ubuvuzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Ltd.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahuye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing-RYVCP), barimo gufasha abaturage hirya no hino gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bubashimira uruhare rwabo mu kazi bakora k’ubwitange.
Kuva tariki 21 Werurwe 2020 ubwo hatangazwaga ko ingendo hagati y’imijyi n’uturere zihagaze, keretse ku bafite impamvu zihutirwa, izi ngendo byitezwe ko zisubukurwa kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2020.
Nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus gihagaritse ibikorwa by’imyidagaduro, bigahomba amafaranga atari make, Muyoboke Alex, umwe mu bacunga inyungu z’abahanzi (Manager), aravuga ko na we yahombye asaga miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, kuwa kane tariki 28 Gicurasi 2020 yatangaje ko gufata imyanzuro kuri COVID-19 bishingira ku cyizere gitangwa n’ibipimo bifatwa kuri icyo cyorezo cya COVID-19.
Ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi wari umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri hirya no hino ku Isi mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Abanyamigabane ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda bavuga ko kuva baba abanyamigabane mu 1997 batarabona urwunguko ku nyungu zikorwa na banki yabo.
Abana bahagarariye abandi hirya no hino mu gihugu, baratangaza ko nubwo hari byinshi byakozwe mu guteza imbere ibikorwa bigenerwa umwana, hakwiye no kongerwa ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byo kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri.
Abamotari bakorera mu Karere ka Huye barifuza ko bazahabwa aho guhagarara igihe bategereje abagenzi hagari, kugira ngo babashe gusiga umwanya uhagije hagati yabo, mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Igitaramo kigomba guhuza abahanzi bahoze mu itsinda rya Tuff Gangs kikabera kuri interineti, cyongeye gusubukurwa kuri iki cyumweru nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri zose kubera kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19.
Abantu batatu basize ubuzima mu myigaragambyo mu Mujyi wa Indianapolis, muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho barashwe amasasu nk’uko byatangajwe na Randal Taylor, Umuyobozi wa Polisi muri ako gace. Basabye abaturage gusubira mu ngo mu gihe iperereza rigikomeza.
Uruganda rukora sima mu Rwanda (CIMERWA), ruravuga ko rurimo kurwana no kuziba icyuho cyo kubura sima mu gihugu, nyuma y’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yari yarahagaritse ikorwa n’icuruzwa ryayo.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, umuntu wa mbere wari urwaye COVID-19 yitabye Imana.
Kuva muri Mata 1994, muri Hôtel des Mille Collines i Kigali hari harahungiye abantu b’ingeri zose biganjemo Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe na Leta y’abicanyi.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 200 atari ayo kugabanya abanyamuryango bayo nk’uko bamwe babitekereza.
Kellie Chauvin, umugore wa Derek Chauvin ukurikiranyweho kwica George Floyd, yamaze gutanga ikirego mu rukiko aho ashaka gatanya, nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isaba Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, gukora ubuvugizi kugira ngo ingengo y’imari yagenewe kuzamura abagore no kwita ku bana yongerwe.
Nyuma y’igihe kitari gito humvikanye ibibazo byo kudahemba n’amarira y’abakinnyi bari bamaze amezi agera muri arindwi batazi icyitwa ifaranga, ubuyobozi bwa Mukura VS buratangaza ko ubuzima bugiye kuba bushya.
Kubera indwara ya Coronavirus, gahunda ya #GumaMuRugo yashyizweho itunguranye maze abantu bisanga mu buzima batari bamenyereye, kandi ubu ngo bafashe imigambi mishyashya.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu myaka itanu ishize rumaze kwakira hafi dosiye z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside 2,300.
Ibaruwa yashyizweho umukono na Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda, iravuga ko itsinda rishingiye ku “Ntwarane” ritemewe muri Kiliziya Gatolika.
Ibikorwa byo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 mu Karere ka Rubavu byagabanyije amazi ajyanwa mu Mujyi wa Goma bizamura igiciro cyayo.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, nibwo hatangiye gukwirakwizwa amashusho y’Umwirabura aryamye hasi, atsikamiwe ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Minnesota mu mujyi wa Minneapolis.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliet avuga ko kuba umubare w’abaturage bitabira imiganda yo kubakira abatishoboye waragabanutse hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 byadindije iyubakwa ry’inzu z’abatishoboye.
Umuhanzi Igor Mabano yiteguye gushimisha abakunzi be bategereje igihe kinini igitaramo yagombaga gukora amurika umuzingo we, mu gitaramo ari bukorere kuri murandasi uyu munsi saa kumi z’umugoroba hamwe na Butera Knowless na Nel Ngabo.
Nyuma y’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, by’umwihariko Umurenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu aho serivisi z’ubuvuzi n’izitangwa n’inzego z’imiyoborere zari zahagaze, ubu ibibazo bimwe byamaze gukemuka ku buryo ubuzima bugenda neza nk’uko byahoze.
Kylian Mbappé n’abakinnyi bakinana mu ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben agiye kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Hope for Africa’ kizaba ku itariki 31 Gicurasi 2020 azahuriramo n’abahanzi bakomeye barimo Davido, Mr Flavour, Sarkodie Ykee Benda n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Afurika.
Urwego Ngenzura mikorere (RURA) ruratangaza abamotari bemerewe gutangira akazi tariki ya 01 Kamena 2020 ari abazaba bafite mubazi zishyurizwaho abagenzi, mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga hagamijwe kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19.
Ubwo yarangizaga kwiga ibyerekeranye no gutwara indege muri Werurwe 2016 mu kigo cya Akagera Aviation, Lieutenant Ariane Mwiza, yabaye umwe mu banyeshuri batsinze neza, icyo gihe bakaba barasoje amasomo yo gutwara indege ari abasirikare 14 bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruremeza ko Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko.
Nyuma y’uko Ladislas Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komine Nyakizu yaburanishijwe agakatirwa igifungo cya burundu ku bw’ibyaha bya Jenoside, abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko bishimiye kuba barahawe ubutabera.