Iteramakofe: Pendo na Mama Sava mu gipfunsi! Abanyarwanda batahanye intsinzi muri Liberation Boxing (Amafoto)

Abanyarwanda Pacifique bakunda kwita Sky Off na Kazungu Frank ’The One’ batsinze Abanya-Tanzania mu irushanwa rya Liberation Cup ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora mu mukino w’iteramakofe, Anita Pendo na Mama Sava bashimisha abitabiriye.

Ni irushanwa ryabereye muri Petit Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2026, kuva Saa Saba z’igicamunsi aho ryitabiriwe n’abaturutse imihanda yose mu bihugu bigize Afurika y’i Burasirazuba mu bagabo n’abagore mu byiciro bibiri birimo ababigize umwuga ndetse n’abatarabigize umwuga.

Mu cyiciro cy’ababigize umwuga hitabiriye abakinnyi 20 barimo abagore babiri, aho bagombaga gukina imikino icumi aho hari harimo Abanyarwanda babiri bagombaga gukina n’Abanya-Tanzania. Muri iki cyiciro Umunyarwanda wa mbere wakinnye ni Niyonzima Pacifique ’Sky Off’ wakinnye na Andrea Antoni mu bafite ibiro 63.

Niyonzima Pacifique yakinnye neza yigaragaza cyane anatsinda bitabaye ngombwa ko uduce dutandatu bagomba gukina twose dukinwa dore ko ubwo bari bari mu gace ka kabiri yamukubise kugeza ananiwe gukomeza umukino umusifuzi akanzura ko uyu Munyarwanda ariwe utsinze ibizwi nka ’Technical Knock Out’.

Undi Munyarwanda wahatanye ndetse akanabona intsinzi ni Kazungu Frank mu biro 66 aho nawe yakinnye n’Umunya-Tanzania Amon Thobias. Muri rusange uretse Abanyarwanda, Umugande Musa Musobya yatsinzwe n’Umunya-DRC Masudi Cedric Gakuba, Umunya-Tanzania Ramadhan Mori atsinda mugenzi we Anderson Hongori bakomoka mu gihugu kimwe.

Kazungu Frank nyuma yo gutsinda umukino we
Kazungu Frank nyuma yo gutsinda umukino we

Abagande babiri, Kayongo Shafik na Kasozi Frank barahatanye mu biro 54 intsinzi yegukanwa na Kasozi Frank. Umunya-DRC Dieseul Chikumbu mu bilo 60 yatsinze Umugande Drake Wasswa bitabaye ngombwa ko bakina uduce dutandatu twose. Umunya-Kenya Simon Muriithi yatsinzwe n’Umugande Mbaziira Eliphaz mu bafite ibilo 63 nabwo bitabaye ngombwa ko bakina uduce dutandatu twose.

Umunya-Tanzania Ndebo Peter yatsinzwe n’Umunya-DRC Mugunge Augustin mu bafite ibiro 61, Umugande Swalick Kisitu atsinda Umunya-DRC Jerry Katamba mu bafite ibilo 59 mu gihe mu bagore Celine Konyi yatsinzwe na Fatuma Nabikolo mu bafite ibilo 57.

Muri iyi mikino kandi hakinwe abatarabigize umwuga aho harimo umukino wahuje umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo ndetse n’umukinnyi wa filime Umunyana Analyssa bakunda kwita Mama Sava, aho aba bombi bakinnye uduce dutatu maze abakemurampaka bemeza ko bombi banganyije.

Anita Pendo na Mama Sava baranganyije
Anita Pendo na Mama Sava baranganyije

Iri rushanwa ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora mu mukino w’iteramakofe, ryakinwaga ku nshuro ya kabiri nyuma yo gukinwa ku nshuro ya mbere mu 2025 aho ritegurwa na BodyMax Promotion.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka