Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Leta ya Zimbabwe yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga w’icyo gihugu, Sibusiso Moyo, yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri Moyo yitabye Imana azize Covid-19
Minisitiri Moyo yitabye Imana azize Covid-19

Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida wa Zimbabwe, rivuga ko Perezida w’icyo gihugu, Emmerson Mnangagwa, ababajwe cyane no gutangaza urupfu rw’uwo muminisitiri, waguye muri bimwe mu bitaro byo mu gihugu, azize Covid-19.

Moyo yahoze ari umusirikare ukomeye muri icyo gihugu aho yari afite ipeti rya General, gusa akaba yari yarasezeye mu ngabo. Yagaragaye cyane muri 2017 ubwo abasirikare bakuraga ku butegetsi uwari Perezida wa Zimbabwe muri icyo gihe, Robert Mugabe.

Ikinyamakuru Agence de Presse Africaine kivuga ko icyo gihe Moyo ari we wahise atangaza ko Mugabe afungiye mu rugo iwe mu rwego rwo kumurinda abicanyi bari bamuzengutse.

Minisitiri Moyo abaye uwa gatatu upfuye nyuma y’abandi baminisitiri babiri bo muri Zimbabwe na bo bazize covid-19, ari bo Perrance Shiri wari Minisitiri w’Ubuhinzi wapfuye mu mwaka ushize na Minisitiri Ellen Gwaradzimba wapfuye mu cyumweru gishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Asanze abandi bakomeye benshi bishwe na COVID-19. Barimo aba Presidents bane: Valery Giscard d’Estaing (France),Yombi Opango (Congo Brazza),Pierre Buyoya na Nkurunziza Pierre (Burundi).Hamwe na Manu Dibango,Dr Kigabo Thomas,Padili Ubald,aba Doctors 4 bo muli Kenya bapfiriye umunsi umwe,etc…Nemera ntashidikanya yuko Covid-19 ari kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko Imperuka iri hafi cyane.Yesu yavuze ko uwo munsi uzabanzirizwa n’indwara zidasanzwe z’ibyorezo,kandi ko abatuye isi bose bazagira ubwoba bibaza ibyenda kuba.Niko bimeze uyu munsi.Isi yose ifite ubwoba kandi iribaza aho Covid itujyana.Ibyo aribyo byose ni habi,hatujyana ku Mperuka.Bidusaba guhaguruka tugashaka Imana kurusha mbere nkuko Yesu yadusabye,ngo nitubona ibintu birushaho kuba bibi.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 21-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka