Muri iki gitondo, Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo n’Ingengo y’Imari bya Leta (PAC) yahereye ku Karere ka Ruhango n’Ibitaro bya Ruhango mu guhata ibibazo inzego zitandukanye ku makosa yagaragaye mu ikoreshwa ry’umutungo n’imari bya Leta.
Ubwo PAC yari ihaye ijambo Perezida wa Njyanama y’Akarere, Gasasira Rutagengwa Jerome, atangira yisegura ku kuba yakerewe.
Yisegura ku bukererwe ku butumire bwa PAC, mu ibazwa ryaberaga kuri murandasi, Rutagengwa Gasasira yagize ati “Murakoze Perezida wa Komisiyo, nanabasuhuzaga kandi nanisegura ko ijwi ryanjye ritashoboye kuboneka nari ndi mu muhanda, dufite indi nama hano ku karere. Ni yo mpamvu naje ku karere.”
Ubwo yari ashatse gukomeza asobanura ko n’ubwo yari ari mu muhanda yakurikiraga ibirimo kuba, Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, yamuciye mu ijambo amubaza impamvu yari akiri mu muhanda saa mbili, mu gihe yari azi neza ko bagombaga kwitaba PAC i saa mbili, mu gusubiza ati “Eeeeh, ni ikibazo gikomeye…”
Mu gihe yari agishaka ibindi asubiza, Depita Muhakwa ati “Perezida, uri umuyobozi ukwiye kubahiriza amasaha bagutumiriyeho, izo mbabazi ntuzongere no kuzisaba ahandi aho ari ho hose.”
Uyu muyobozi yashatse gukomeza gusobanura impamvu atitabiriye ubutumire bwa PAC uko bigomba, avuga ko umuhanda wabo uba wuzuyemo amakamyo menshi, ariko Depite Muhakwa amubwira ko iyo bijya kuba iyo mpamvu n’abandi bose baba bakerewe.
Ati “Iyo duhanye gahunda muba mugomba kuyubaha, kimwe n’undi muntu wese. Ibi bijyana n’ingendo twakoze abaturage bakatubwira ko mubatumira bakamara amasaha babategereje.”
Uku kutubahiriza igihe mu gikorwa gifata nka kimwe mu bikorwa bikomeye inzego zose z’ubutegetsi bwite bwa Leta zubaha, ndetse abenshi ugasanga badagadwa igihe bagiye kwitaba, byababaje PAC yabaye nk’ibifata nka kimwe mu bituma n’ubundi batita ku nshingano.
Indangagaciro yo kubahiriza igihe, abenshi mu bayobozi mu ntara no muterere bahiheruka mu byivugo (slogans) no mu mbwirwahame, kuko akenshi usanga batumira abaturage mu nama mu masaha y’igitondo bakabatesha imirimo, nyamara ugasanga babagezeho izuba rirenga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|