AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi

Ikipe ya As Muhanga ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubitse by’agateganyo amasezerano y’abakozi bayo kugeza igihe kitaramenyekana.

Abakinnyi ba As Muhanga bamenyeshejwe ko amasezerano yabo asubitswe
Abakinnyi ba As Muhanga bamenyeshejwe ko amasezerano yabo asubitswe

Ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi ivuga ko ikipe yagaragaje impamvu zirimo amikoro make yo guhemba abakinnyi n’abandi bakozi bayo, kuba shampiyona yarahagaritswe na Minisiteri ya Siporo ndetse no kuba nta bikorwa by’ikipe birimo birakorwa bishobora gutuma ihemba abakozi bayo.

As Muhanga ikurikiye Kiyovu Sports na yo yahagaritse amasezerano y’abakozi bayo mu minsi yashize kubera ko nta bikorwa by’ikipe birimo kuba.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko iyi kipe yiyemeje guhemba abakozi bayo iminsi 15 ku kwezi kwa Mutarama mu mwaka wa 2021 ndetse no gutunga abakinnyi b’abanyamahanga bayikinamo.

Shampiyona yahagaritswe ikipe ya As Muhanga iri ku mwanya wa cyenda aho mu mikino itatu yari ifitemo amanota abiri.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka