Inka eshanu ku munani zari zibwe zagaruwe mu Rwanda zivuye muri Uganda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Munyangabo Célestin, avuga ko inka eshanu n’ihene eshatu zari zibwe n’abantu bakazijyana muri Uganda zamaze kugaruzwa.

Avuga ko mu gitondo cyo ku wa 16 Mutarama 2021, abantu bo muri Uganda bazindutse bohereza inka eshanu ku munani zari zibwe ku wa 14 Mutarama 2021 ku masaha y’igicamunsi.
Ayo matungo yahise ashyikirizwa ba nyirayo mu Mudugudu wa Nyagatare mu Kagari ka Gishuro mu Murenge wa Tabagwe.
Munyangabo Célestin uyobora Umurenge wa Tabagwe avuga ko izindi nka eshatu zisigayeyo na zo bafite icyizere ko zizagaruzwa.
Avuga ko kuzigaruza bidasaba ihererekanya ahubwo ko abantu bari muri Uganda bazirekura zikizana kuko aho zakuwe nta mugezi cyangwa ikindi gihari cyazibuza kwizana.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubundi nuko abaturanyi bagombye kubana
bakoze kandi bagizeneza.