MINAGRI yasobanuye ikibazo cy’amafi yororerwaga muri Muhazi yapfuye bitunguranye

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021, nibwo urubyiruko rwororera amafi mu kiyaga cya Muhazi rwageze aho bakorera uwo murimo rusanga amafi asaga ibihumbi bine (4,000) yahororerwaga areremba yapfuye.

Urwo rubyiruko rwibumbiye muri koperative Hagurukadukore Fumbwe, iherereye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ukuriye iyo koperative, Aimable Musengimana, yavuze ko ayo mafi yari amaranye iminsi intege nke ariko ntibasobanukirwe.

Ati “Mu minsi nk’itatu ishize amafi yacu yagaragaje umunaniro ku buryo wanayagaburiraga ukabona adashaka kurya, tuba turetse ngo turebe niba atari ikibazo cy’umwuka muke mu kiyaga. Uyu munsi mu masaha y’ijoro nibwo abakozi bararira aho yororerwa baduhamagaye batubwira ko amafi arimo kureremba yanapfuye, twihutiye kujyayo tugezeyo izo dukuyemo zose dusanga zimeze nk’aho hashize iminsi zarapfuye”.

Yakomeje avuga ko urupfu rw’ayo mafi arenga ibihumbi bine rwababereye amayobera kuko ntacyo bayakoreye kidasanzwe.

Musengimana yongeraho ko kugeza mu masaha y’umugoroba ayo mafi yari agipfa, akavuga ko kugeza ubu babara igihombo cya miliyoni zigera kuri zirindwi, kuko amafi yari akuze ndetse ko bari bagiye kuyagurisha, agasaba ubufasha kugira ngo babone ibiryo byo kugaburira izasigaye kuko nta mafaranga basigaranye kuri konti, ngo bari bayizeye mu zagombaga kugurishwa.

Ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iyo Minisiteri yagize icyo ivuga ku rupfu rw’ayo mafi.

Igira iti “Guhera ku wa kane tariki 14 Mutarama 2021, amafi muri kareremba yatangiye kureremba asamira umwuka hejuru, noneho guhera ku wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021 mu ma saa kumi n’imwe (17:00) atangira gupfa”.

“Gupfa kw’ayo mafi byatewe no kwivangavanga kw’amazi mu kiyaga kwatewe n’imvura imaze iminsi igwa, hanyuma amazi akanduzwa n’ibimera byo mu mazi bisanzwe biba mu ndiba y’ikiyaga, byagabanyije umwuka usanzwe uhumekwa n’amafi. Amasoko ya kareremba yazibye kubera urubobi rwo mu mazi n’indi myanda ituruka ku biryo bisigara bagaburira amafi, bituma ihinduranya ry’amazi muri kareremba rigabanuka”.

MINAGRI ivuga ko icyakozwe kugira ngo amafi adakomeza gupfa, ari ukwimura kareremba zijyanwa ahari ubujyakuzimu bwisumbuyeho, ndetse hari n’imiyaga yihuta ituma ihinduranya ry’amazi muri kareremba ryihuta.

Iyo Minisiteri kandi yasabye aborozi b’amafi kujya batanga amakuru ku gihe ku Kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) cyangwa ku bakozi b’uturere n’imirenge bashinzwe ubworozi aho bororera, mu gihe babonye imyitwarire cyangwa ibimenyetso bidasanzwe ku mafi nko kwanga kurya, kogera hejuru araramye ashaka umwuka, kogesha urubavu, kureremba, kujunjama n’ibindi.

Basabwa kandi gukomeza kugirira isuku za kareremba, kugurisha amafi akuze atarapfa ndetse no kwirinda kurya amafi yipfushije cyangwa kuyagurisha.

Koperative Hagurukadukore Fumbwe ifite abanyamuryango 18, ikaba yari imaze igihe yororera amafi muri Muhazi yifashishije za kareremba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka