Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 19/08/2021, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari yasubukuye imyitozo nyuma yo kunganya n’ikipe y’igihugu ya Uganda ubusa ku busa.
Muri iyi myitozo yatangaiye i saa kumi n’imwe z’umugoroba, Kalisa rachid wari wavunitse agasimburwa na Nsabimana Eric Zidane ku munota wa 60 w’umukino yarayikoze ndetse n’umuganda w’ikipe atangaza ko kugeza ubu nta kibazo afite.

Nsabimana Eric Zidane wari winjiye mu kibuga amusimbuye, yaje kugira ikibazo cy’imvune n’ubwo umukino yawurangije, akaba agomba kumara ibyumweru hafi bibiri adakina nk’uko byatangajwe na Rutamu Patrick, umuganga w’ikipe y’igihugu.
Yagize ati “Zidane yari afite ikibazo cy’imitsi, hari umupira yashatse guserebeka ngo awutere agira ikibazo, uyu munsi yaje ngo turebe ko ameze, ariko twaje gusanga yaragize imvune ku buryo umukino wa Maroc atazawugaragaramo, bivuze ko ashobora kumara hanze y’ikibuga iminsi hagati y’icumi na 14.”
Amavubi azasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatanu I Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho azaba ahatana n’ikipe ya Maroc yari yatsinze Togo mu mukino wa mbere wo mu itsinda C wabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|