Ese ubukire hari umuntu ubugeraho koko?

‘Kanaka cyangwa nyirakanaka yagezeyo’ ni imvugo ikunda gukoreshwa n’Abantu, aho baba bagaragaza ko hari urwego uwo muntu aba yaragezeho, mbese yakize. Bituma nibaza aho hantu bavuga yageze aho ari ho.

Hari abatekereza ko umuntu ufite amafaranga menshi aba yarageze ku bukire
Hari abatekereza ko umuntu ufite amafaranga menshi aba yarageze ku bukire

Iyi ni imvugo umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakunda kuvuga ku muntu, akenshi bari bafite ikintu bahuriyeho cyo mu buzima busanzwe, nko kuvuka mu gace kamwe, kwigana, gusengana, gukorana...Mbese bari bafite ubuzima bufite aho buhuriye cyane, ariko yagira atya agatera imbere mu by’ubukungu ukumva abo bagenzi be bati "Erega kanaka yagezeyo ntabwo akiri mugenzi wacu !"

Rimwe na rimwe babivuga mu ishusho yo kumunenga wenda bagaragaza ko atagisabana na bo cyangwa atagihura na bo nk’uko byari bimeze mbere, abandi bakabivuga bameze nk’abishimira intambwe mugenzi wabo yagezeho n’ubwo ari bo bake. Bati "Kanaka yagezeyo"

Aho hantu baba bavuga yageze ni hehe ?

Ubuzima bwo kuri iyi si ni urugamba umuntu kuva yayigeraho, aba arwana ava ku ntambwe imwe ajya ku yindi. Nyamara n’abageze ku byaba bigaragarira abantu ko yageze aho yagombaga kwiyicarira akadamarara akanyurwa n’ibyo yamaze kugeraho, aba agishakisha na we kugera ku byisumbuyeho. Warangiza wowe ukavuga ngo "kanaka yagezeyo" Aho uba uvuga ni hehe ? Ni nyiri ubwite se uba wakubwiye ngo ubundi ni aha najyaga none narahageze?

Ku bwanjye mbona nta muntu ukiri muzima ugerayo, kuko urebye neza na we ntaba azi aho ari kujya. Umuntu ararwana cyangwa agashakisha icyisumbuye ku cyo afite kugeza apfuye. Icyakora ni uko ntabizi neza nyuma y’ubu buzima uko biba bimeze, ariko wenda nibaza ko aribwo umuntu yavuga ngo yageze iyo ajya.

Umuntu wese ukiri muri ubu buzima turimo none aba akiri mu rugendo, na we atazi neza iyo rumuganisha. Mu kinyarwanda baravuze ngo "Bucya bucyana ayandi" barongera bati "iby’ejo bibara ab’ejo" bashaka kugaragaza ko umunsi umuntu aba yizeye ibyawo ari uwo arimo none. Uretse ko na wo akenshi uguhindukana uko wawutangiye ntube ariko uwusoza. None ngo kanaka kuko yaguze imodoka cyangwa yubatse inzu wowe ntabyo ufite ukumva ko yagezeyo!

Ntawagezeyo kuko twese turi mu rugendo. Gusa wasanga hari abagenze mbere ya bagenzi babo kuko wenda bagendeye ku muvuduko utangana, cyangwa barahiriwe kubarusha ariko ntawugerayo. Umuntu ararwana kugeza ashizemo umwuka ni uko Isi iteye. Ntuzavuge rero ngo kanaka yagezeyo kandi utari unazi iyo yajyaga.

Iyi nkuru ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

UMUNTUYIKANZE UBUKIRE ACAKENA

CUNGUWO yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Njye nagezeyo!!!!!

kamere yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Ikiriho ni uko ntawe ugerayo cg ngo agere kubukungu bwifuzwa, kuko nuwitwa ko abufite arara ataryamye ashaka gukomeza kongeraho utundi.

Kurundi ruhande,uwavuga ko yagezeyo cg yageze iyo ajya ntiyaba abeshye kuko kugereranya abantu cg ibintu ni ibisanzwe. Wibuke ko haraho bivugwa ko "Amaboko atareshya ataramukanya". Aha ni hahandi uvugwa ko yageze iyo ajya aba adashobora kongera kwiyegereza abo yari asanzwe abana nabo mbere yo kugera kuri bwa bukungu.

Urakoze cyane YOUYOU

HITIYISE Benjamin yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Iyo upfuye utarashatse Imana ukiriho,waribereye gusa mu gushaka ibyisi,uba ugiye burundu utazongera kubaho.Ni ukwiruka inyuma y’umuyaga,kubera ko usiga ibyo warundanyije byose,ukazima burundu.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

burakali yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka