Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riravugako icyorezo cya covid-19 kiri kurushaho kuba kibi ku isi hose nubwo ibihugu biri koroshya ingamba zo kugikumira.
Uwahoze ayobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, n’abo bareganwa barimo Gitifu w’Akagari ka Kabeza muri uwo murenge n’aba Dasso babiri baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, bitabye urukiko baburana urubanza ku ifunga n’ifungurwa.
Mbarushimana Jean Bosco umwe mu Banyarwanda bari barafatiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yavuze ko Uganda iri kuvuga ko kurekurwa kwabo ari imbabazi bahawe, mu gihe barangije ibihano bakabona kubohereza mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda yatangije ikigega kizafasha inzego zitandukanye z’abikorera zagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kongera kubyutsa ibikorwa byabo.
Abaganga bavuga ko muri rusange umwana ufite imyaka itanu aba afite ibiro biri hagati ya 16-20, n’uburebure bwa santimetero 105-110. Iyo arengeje ibyo biro, bivugwa ko afite umubyibuho ukabije.
Ikipe ya Espoir Fc yo mu karere ka Rusizi, yamaze kumenyesha abatoza bayo babiri, ndetse n’abandi bakinnyi ivuga ko batatanze umusaruro muri uyu mwaka w’imikino
Dereck Chauvin, umupolisi ushinjwa kwica ku bushake umwirabura George Floyd, yageze bwa mbere imbere y’urukiko muri Minneapois kuwa 08 Kamena 2020.
Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo yanditse ubutumwa bw’akababaro ku bw’urupfu rwa Police Constable (PC) Mbabazi Enid, umupolisikazi w’Umunyarwanda uherutse kwitaba Imana azize Coronavirus.
Hakizimana Innocent ni umwe mu Banyarwanda 80 bari bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakaba barekuwe bakagezwa mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 08 Kamena 2020, banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Ibikorwa byo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020 byakomye mu nkokora ibikorwa byo gukingira icyorezo cya Ebola mu Karere ka Rubavu.
Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 52.8 z’amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 55 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin wamamaye mu kuvuga Inkirigito, gusetsa no kuririmba mu njyana ya Reggae yatangaje ko yashyize ahagaragara indirimbo yitwa ‘Urwo mu mashuka’ ivuga ku rukundo rushingiye ku busambanyi ndetse anagaragaza uburyo abana bo mu muhanda bashobora kuba intandaro y’ingeso mbi, mu ndirimbo yise (…)
Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu 11 byo ku mugabane w’u Burayi n’ikigo Imperial College London bigaragaza ko gahunda yo gusaba abaturage kuguma mu rugo yatumye abantu barenga miliyoni 3 badahitanwa na coronavirus ku mugabane w’u Burayi.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu RBC gishinzwe ubuzima Dr. Sabin Sanzimana yatangarije Kigali Today ko hari ibigo bigiye kongererwa ubushobozi bwo gusuzuma COVID-19 bitabaye ngombwa ko ibipimo byafashwe bijya gusuzumirwa i Kigali nk’uko byari bisanzwe.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya cumi na babiri ba COVID-19 bityo abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 451.
Itsinda rya mbere ry’Abanyarwanda 29 bari bafungiwe muri Uganda bamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020. Bahageze ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, abo Banyarwanda bakaba bacyurwa mu byiciro bitandukanye.
Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko ibyumba by’amashuri biri kubakwa hirya no hino mu gihugu bizagabanya ubucucike mu mashuri kugeza ku gipimo cya 60%. Ni ibyumba by’amashuri bibarirwa mu bihumbi 22 biri kubakwa hirya no hino mu gihugu.
Kugeza ubu Afurika y’Epfo iracyaza ku mwanya wa mbere haba mu kugira umubare munini w’abanduye n’abapfuye bazize Coronavirus kurusha ibindi bihugu byose ku mugabane wa Afurika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko ikibazo cy’abahinzi bo mu Rwanda bahingaga mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC) bukizi, ariko burimo kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 yashyizwe na Minisitiri w’Intebe arimo no gufunga imipaka.
Muri Kamena 1994, mu Turere Ingabo za FPR-INKOTANYI zari zitarigarurira, abicanyi bamaze gutsemba Abatutsi ntibahagarariye aho. Bakomeje ibikorwa byo gusahura, kujya kwica mu bice Abatutsi bari bataricwa. Muri Ngororero, nyuma yo kwica Abatutsi, basize abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi bababyaranye n’abagabo b’Abatutsi, (…)
Muhawenimana Dimitrie, umubyeyi w’abana bane w’imyaka 43, amaze imyaka itandatu arera abana be bane abikesha akazi yahawe muri VUP, nyuma y’uko umugabo we ahunze urugo rwari rwugarijwe n’inzara.
Ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe ya Rayon Sports zahakanye amakuru avuga ko uyu mukinnyi yamaze kugurwa n’ikipe ya APR FC avuye muri Rayon Sports.
Kuva mu Bufaransa, Australie, u Buyapani, u Bwongereza, n’ahandi ku isi, abaturage ibihumbi bagiye mu mihanda mu mpera z’icyumweru gishize, aho bakomeje kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura.
Nyuma ya Minneapolis na Caroline ya Ruguru, umurambo wa George Floyd wagejejwe mu Mujyi wa Houston, umujyi yakuriyemo ari na ho azashyingurwa kuri uyu wa kabiri tariki 09 Kamene 2020.
Umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye ku izina rya Ben Nganji, yatangiye gushyira ibihangano bye bizwi ku izina rya ’Inkirigito’, bisatsa kuri Youtube.
Nemeye Platini, umwe mu bari bagize itsinda rya Dream Boys ryari rimaze imyaka irenga 10 rikora umuziki kuri ubu bakora umuziki buri umwe ku giti cye, avuga ko akumbura uko yakoranaga umuziki na mugenzi we Mujyanama Claude (TMC).
Inzobere mu ndwara z’uruhu ziragira inama abambara udupfukamunwa, kuzirikana kujya barinda uruhu rwabo rwo mu maso kuko agapfukamunwa gashobora kubateza ibyago byo kwandura indwara zitandukanye z’uruhu zirimo ibiheri, gufuruta n’ibindi.
Abacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashakaga ko nta n’umwe uzarokoka wo kubara inkuru. Nubwo hari imiryango yazimye, ariko umugambi wabo ntiwagezweho.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buratangaza ko ikigo cya Rugerero cyashyiriweho gupima no gukurikirana abarwayi ba Ebola kigiye gukoreshwa mu gupima icyorezo cya COVID-19.
Muri Gashyantare na Werurwe 2020, mu Burayi Covid-19 yari ikajije umurego, ariko ibihugu birimo abaturage bakingiwe igituntu ntibarembye cyane nk’uko abashakashatsi babivuga.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko kuri iki Cyumweru tariki 07 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya umunani ba COVID-19 bityo abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 439.
Abantu 51 bafashwe mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 07 Kamena 2020 basengera ku musozi witwa Ndabirambiwe uherereye mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Cyabararika.
Amabwiriza y’Umwanditsi Mukuru yavuguruwe ku wa 12 Gicurasi 2020 mu rwego rwo kunoza ibyari bikenewe kugira ngo ibikorwa byo gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate bigende neza.
Umuhanzi Juru Ornella uri kwinjira mu buhanzi ngo asanga bamwe mu bakobwa b’abahanzi bashyira imbere ubwiza n’ikimero bakibagirwa kugaragaza impano ibarimo, bikaba ari na yo ntandaro y’uko iyo bagenda basaza n’ubuhanzi bukendera.
Nyuma y’aho Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil atangarije ko ashobora kuvana igihugu cye mu bikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ubu noneho iki gihugu cyafashe icyemezo cy’uko kuva ku wa 06 Kamena 2020, kitazongera gutangaza imibare ijyanye n’icyorezo cya Covid-19, ndetse kigasiba n’imibare yose (…)
Sosiyete y’itumanaho MTN ishami rya Mobile Money (MOMO) rishinzwe kwishyurana amafaranga hakoreshejwe telefone zigendanwa, iratangaza ko nta mugenzi ukwiye gukatwa amafaranga igihe yishyuye urugendo akoresheje (MOMO) kuko iyo serivisi ari ubuntu.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha abatuye isi, zimwe muri serivise zigafungwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo, mu bigo byibasiwe n’ingaruka z’icyo cyorezo birimo n’amashuri Makuru na za Kaminuza.
Abakozi ba zimwe muri SACCOs zo mu Karere ka Musanze basanga hakwiye kugira igikorwa kugira ngo ingwate basabwa na SACCOs bakorera zihagarikwe, kuko hari ingaruka nyinshi bibagiraho, zirimo no kuba hari abashobora gutakaza akazi mu gihe badatanze iyo ngwate.
Umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin wamamaye nka Ben Nganji afite igihangano yise Inkirigito cyakunzwe n’abatari bake mu minsi ishize, ndetse na n’ubu kikaba kigikunzwe, dore ko yagikoze mu buryo bw’urwenya bityo kigasetsa abacyumvise.
Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Cameroun, bahuriye mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ubuyobozi bw’uturere duhana imbibi n’uturere twa Rusizi na Rubavu tuvuga ko twashyizeho ingamba zikumira ingendo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko igikorwa cyo kongera gushakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bajugunywe mu cyuzi cya Ruramira gisubukurwa ku wa 08 Kamena 2020 kuko ahari amazi hamaze kuma.
Guhera mu mpera z’umwaka wa 2019, isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyadutse gihereye mu Bushinwa nyuma kikaza kugera mu bihugu hafi ya byose.
Umuyobozi wa Musanze FC Tuyishime Placide yavuze ko Komite iri kubaka ikipe ikomeye, ihereye ku bakinnyi bashya, kuko nyuma y’imyaka ibiri ngo nta bakinnyi bafatika ikipe yari ifite.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yoherereje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi ubutumwa bwo gushimira Perezida mushya w’u Burundi, Géneral Major Evariste Ndayishimiye uherutse gutorerwa kuyobora u Burundi.
Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yafashe Irakiza Marie-Grace agerageza guha ruswa abashinzwe umutekano ngo bamufungurire abavandimwe bari baherutse gufungirwa gukubita no gukomeretsa.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 431.
Michael Jordan wamamaye mu mukino wa Basketball, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rwa George Floyd, yiyemeza kugira uruhare mu kurandura ivanguraruhu avuga ko rimaze gushinga imizi muri Amerika.
Umuyobozi w’Umujyi wa Washington, Muriel Bowser, yifashishije abanyabugeni banyuranye, yanditse ijambo ‘Black Lives Matter’ bivuze ngo “Ubuzima bw’Abirabura bufite agaciro” mu muhanda werekeza ku nyubako ‘White House’ Perezida wa Amerika akoreramo.