Indege zitagira abapilote zizifashishwa mu gukwirakwiza inkingo za COVID-19 mu Rwanda

Ndagijimana Joseph uyobora sosiyete ya Zipline mu Rwanda izwiho kugira utudege duto tudatwarwa n’abapilote avuga ko iki kigo cyamaze kwitegura gukwirakwiza inkingo za COVID-19 mu Ntara no kuzigeza ku bitaro ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima aho zizajya zitwarwa mu bukonje zikenera.

Izi ndege zisanzwe zifashishwa mu kugeza amaraso hirya no hino kwa muganga aho abarwayi baba bayakeneye
Izi ndege zisanzwe zifashishwa mu kugeza amaraso hirya no hino kwa muganga aho abarwayi baba bayakeneye

Ubuyobozi bwa Zipline buvuga ko bwamaze kwitegura no gukora imyiteguro mu guhindura ikoranabuhanga ryabo mu gutwara inkingo zisaba ubukonje burenze imiti n’amaraso basanzwe batwara mu tudege tutagira abapilote basanzwe bakoresha.
Agira ati; "Tumaze iminsi mu myiteguro ndetse twasabye na Ministeri y’Ubuzima gukorana mu gukwirakwiza inkingo tuzigeza ku bitaro. Ikindi twiteguye kuba twahindura ubukonje inkingo zikenera kuko hari izikenera uburenze ubw’imiti n’amaraso dutwara."

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko tariki 15 Gashyantare 2021 aribwo bazatangira kwakira inkingo za mbere za COVID-19.

Indege zitagira abazitwara zizwi nka Drone kuva 2016 zikorera mu Rwanda imirimo yo gutwara amaraso ku bigo nderabuzma n’ibitaro biyakeneye.

Ni uburyo bukoreshwa kandi bwihutisha igikorwa cyo kugeza amaraso aho akenewe mu gihe mbere cyari ihurizo kugeza amaraso ku kigo nderabuzima kiri mu misozi hari imihanda idakora neza, ubu ni iminota mike umurwayi akaramirwa atagombye gutegereza iminsi n’amasaha nkuko byahoze ubu buryo butaragera mu Rwanda.

Kigali Today iganira na Joseph Ndagijimana ubuyobozi w’ikigo cya Zipline mu Rwanda yatangaje ko izi ndege zitagira abapilote zatangiye zitwara amaraso aho akenewe ariko ubu zitwara n’imiti ibikorwa byihutisha ubutabazi muri serivisi z’ubuzima, zikaba zimaze gutwara amashahi ibihumbi 74 by’amaraso hamwe n’imiti irenga ibihumbi 26 mu myaka ine aho zikorera ku bitaro n’ibigo nderabuzima 271 muturere 25 mu Rwanda.

Kuba zikorera mu turere 25, Joseph Ndagijimana avuga ko nahandi bahakorera ahubwo bakorana na Minisiteri ishinzwe ubuzima ikaba ariyo ibabwira ibigo nderabuzima n’ibitaro batangaho serivisi.

“Minisiteri ishinzwe ubuzima niyo itubwira ibitaro n’ibigo nderabuzima tugezaho serivise zacu. Turateganya kugera ku bitaro n’ibigo nderabuzima 473 muri 2021, tukaba turimo turakorana n’ikigo gishinzwe indege za gisivire (RCAA) kugira ngo tubashe no kugera mu mijyi ituwe cyane.”

Ndagijimana avuga ko mu bihe bya COVID-19 Zipline yakomeje gutanga serivisi ku bitaro.

Agira ati, “Inzego zitandukanya za polisi n’abayobozi b’inzego zibanze baradufashije tubona impushya zo gukomeza gukora kandi services turazitanga neza nta munsi n’umwe twahagaze.”

Akomeza avuga ko mu gihe cya guma murugo zipline yabashije kugeza imiti ya kanseri ku bigo nderabuzima byegereye abarwayi aho gukora urugendo bajyaga bakora bajya gufata iyo miti ku bitaro bya Butaro ibi byose byashobotse kubufatanye n’Ikigo cya Partners In Health gisanzwe gikorana n’abo barwayi, ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.

Kuva 2016 Zipline itangira ikora, yakoraga amasaha 12 ku munsi arimo kuva saa moya za mugitondo kugera saa moya z’umugoroba, cyakora Ndagijimana avuga ko bifuza gukora amasaha 24 kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

“Kugira ngo serivisi dutanga igere kuri bose icyambere bisaba guhuza system zitandukanye yaba iza RBC, RCAA zigahuzwa niza Zipline hanyuma icya kabiri kikaba gufasha ibitaro bitandukanye gutangira gukoresha serivisi za zipline aho dukoresha amasaha menshi dukora imihanda indege zizanyuramo, guhugura abazakoresha serivisi zacu ndetse no kwigisha kominote ko igihe cyose babonye dorone za zipline ziguruka ziba zigiye kugira uwo zitabara kwa muganga.”

Ikigo cya Zipline mu Rwanda gifite ibigo bibiri birimo ikiri i Muhanda na Kayonza, ndetse nyuma yo gutangirira mu Rwanda, ibihugu bya Ghana na USA nabyo byatangiye gukoresha izi services mu buzima nyuma y’uko zikoreshejwe mu Rwanda, ndetse Zepline ikaba igiye no gukorera mu Ntara imwe yo muri Nigeria (Kaduna).

Zipline mu Rwanda ikoresha abakozi basaga ijana b’abanyarwanda baturuka mu mashuri makuru, naho ibikorwa byo gutanga serivisi za nijoro bizatangira muri Gashyantare 2021, mu gihe bateganya no kujya batanga imiti imwe n’imwe mu ngo z’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka