Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko ibyagezweho n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’ibidukikije (FONERWA) mu myaka 10 kimaze gishinzwe, harimo imidugudu yubatswe mu mirenge ya Rubaya na Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bigiye kumurikirwa abakuru b’ibihugu bigize Isi bazahurira muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE).
Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball mu Rwanda (FERWABA) hamwe na Orion Basketball Club(Orion BBC), bijeje Minisiteri y’Ibidukikije ko bagiye gukoresha amakipe y’u Rwanda n’u Burundi hamwe n’abafana babo, muri gahunda yo gutera ibiti bihwanye n’inshuro umupira watewe muri buri mukino.
Mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, batangije ubukanguramgaba bwo gutera ibiti by’imbuto ahari ubusitani hose, bise icyanya cy’ubuzima. Iyi gahunda yatangirijwe mu busitani bw’ibiro by’Umurenge wa Huye tariki 29 Werurwe 2023 ahatewe ibiti by’imbuto zitandukanye, n’abaturage bahagarariye abanda bibutswa ko gutera ibiti (...)
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko hakomeje gahunda yo gutera ibiti bingana na miliyoni 36 kuva mu mpera z’Ukwakira 2022 kugera muri Mutarama 2023, kandi ko buri mwana wese wiga azabigiramo uruhare.
Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022 bifatanyije n’abayobozi ndetse n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi hamwe na Guverineri w’Amajyaruguru mu gikorwa cy’umuganda rusange wibanze ku gutera ibiti mu Murenge wa Cyumba.
Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako, Akarere ka Rulindo karateganya gutera ibiti birenze Miliyoni eshanu mu gihe cy’imyaka ibiri. Kuri ubu muri ako Karere hatewe ibiti bivangwa n’imyaka, biri kuri hegitari zirenga ibihumbi 40, naho ubundi buso bugera kuri hegitari (...)
Minisiteri y’Ibidukikije, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ndetse n’umuryango ushinzwe kubungabunga ibidukikije, kuzamura iterambere ry’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije ndetse no kurwanya ubukene uhereye ku muturage wo hasi (APEFA) baributsa Abanyarwanda ko nk’uko imihindagurikire y’ibihe igera ku bantu (...)
Ikigega cy’Abataliyani gishinzwe kwita ku bidukikije cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 50 z’Amayero azarufasha mu mishinga yarwo igamije iterambere ritangiza ibidukikije.
Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, REMA, hamwe n’Abafatanyabikorwa ba Leta, bari kwiga uko bamenya ingano y’imyuka itera Isi gushyuha bikabije, hamwe n’uburyo iyo myuka irimo uva mu matungo yuza, yagabanywa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), kiratangaza ko guhera mu mwaka utaha w’ingengo y’imari 2024-2025, hirya no hino mu Gihugu hazubakwa ibiraro (amateme) byinshi byo mu bwoko bwa ‘Stone Arch Bridges’, bizwiho kudasohora imyuka yangiza ikirere.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, Minisiteri y’ y’Ibidukikije (MINEMA), ku bufatanye n’Ikigo cyita ku Bidukikije (GGGI-Rwanda) ndetse n’Umujyi wa Kigali, batashye ibikorwa remezo by’icyitegererezo, byubatswe hagamijwe kubyaza umusaruro imyanda ku Kimoteri cya Nduba.
Komisiyo y’u Rwanda yitwa CNRU, ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ivuga ko irimo gutegura inzego zitandukanye kuzagaragaza uruhare rwazo mu kubungabunga umutungo kamere wo hejuru ku butaka no mu nda y’isi.
Ibihugu 10 bigize Afurika yo hagati byishyize hamwe bisaba abaterankunga kubishakira uburyo bwabifasha gusangira amakuru y’Iteganyagihe, aho kugira ngo buri gihugu gishingire ku bipimo byacyo nyamara ingaruka zambukiranya imipaka.
Abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ibidukikije barimo Equity Bank n’umushinga wa USAID witwa Hinga Wunguke, batangiye gutanga inguzanyo zishyurwa ku nyungu nto, zizahabwa abahinzi n’abandi bafite imishinga ijyanye no kubungabunga ikirere.
Ministeri y’Ibidukikije iratangaza ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwageze ku ntego yo gutera amashyamba ku kigero cya 30.4% by’ubuso bw’igihugu, nyuma y’uko kugera mu 1996, amashyamba angana na 65% yari amaze kwangirika.
Mu Mirenge ikora kuri Nyungwe mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, hagiye gushorwa amafaranga abarirwa muri Miliyari eshanu azifashishwa mu bikorwa byo kugabanya urujya n’uruza muri iyi Pariki no kuyibungabunga.
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije ku isi (IUCN), batangiye kwitegura inama izaba muri Werurwe 2022 izavuga ku buryo za pariki n’ibindi byanya bikomye, byabyazwa umusaruro ariko bigakomeza kubungabungwa, iyo nama ikazaba ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.
Ubwoko bw’inyamaswa n’ibimera ibihumbi 15 biri mu nzira yo kuburirwa irengero kubera ibikorwa bya muntu hamwe n’imihindagurikire y’ikirere.
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2017, igiciro cyo gusura Ingagi mu Birunga kikubye kabiri, aho cyavuye ku madolari 750 kigashyirwa ku madolari 1500 y’Amerika ku muntu umwe.
Urugaga rw’abanyamwuga bakora inyigo mu bijyanye n’ibidukikije (RAPEP), rwiyemeje kuvugurura imikorere yarwo kuko ngo abarugize bakoraga mu buryo budafututse.
Ikigo cy’igihugu cyo kwita ku bidukikije REMA kiravuga ko umuturage akwiye kongererwa ubushobozi bwo kwibeshaho neza,kuko bituma abungabu ibidukikije.