Ihuriro ry’Imiryango 27 ikora ku burenganzira bw’abana, rizwi nka ‘Coalition Umwana Ku Isonga’ ryatangije gahunda yo gufasha abana kumenya akamaro k’ibiti, mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ariko rigamije no kugira ngo abana bakure bafite umuco wo kumva ko igiti ari kimwe mu bifasha mu kurinda ubuzima bw’abantu haba mu (…)
Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi, One Acre Fund(OAF) uzwi ku izina rya Tubura, batangije gahunda yo gutera ingemwe z’ibiti zigera kuri miliyoni 65 hirya no hino mu Gihugu.
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko ibyagezweho n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’ibidukikije (FONERWA) mu myaka 10 kimaze gishinzwe, harimo imidugudu yubatswe mu mirenge ya Rubaya na Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bigiye kumurikirwa abakuru b’ibihugu bigize Isi bazahurira muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE).
Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball mu Rwanda (FERWABA) hamwe na Orion Basketball Club(Orion BBC), bijeje Minisiteri y’Ibidukikije ko bagiye gukoresha amakipe y’u Rwanda n’u Burundi hamwe n’abafana babo, muri gahunda yo gutera ibiti bihwanye n’inshuro umupira watewe muri buri mukino.
Mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, batangije ubukanguramgaba bwo gutera ibiti by’imbuto ahari ubusitani hose, bise icyanya cy’ubuzima. Iyi gahunda yatangirijwe mu busitani bw’ibiro by’Umurenge wa Huye tariki 29 Werurwe 2023 ahatewe ibiti by’imbuto zitandukanye, n’abaturage bahagarariye abanda bibutswa ko gutera ibiti (…)
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko hakomeje gahunda yo gutera ibiti bingana na miliyoni 36 kuva mu mpera z’Ukwakira 2022 kugera muri Mutarama 2023, kandi ko buri mwana wese wiga azabigiramo uruhare.
Uko abatuye muri Kigali bagenda biyongera, ni ko umwuka mwiza wo guhumeka ugenda ugabanuka bitewe n’uko imyubakire n’ibindi bikorwa remezo bituma amashyamba atemwa, icyo kibazo kikaba kiri mu bituma inzego z’ubuvuzi zakira abarwaye indwara z’ubuhumekero benshi, kikanateza imyuzure ihombya benshi n’Igihugu muri rusange.
Ikibazo cy’amashyamba yagiye agabanuka mu Mujyi wa Kigali giteye inkeke, mu gihe abawutuye biyongera umunsi ku wundi kandi bakeneye umwuka mwiza wo guhumeka, icyakora ubuyobozi by’uyu mujyi bukomeje kongera imbaraga mu gutera ibiti mu guhangana n’icyo kibazo.
Ibigo bitwara ibicuruzwa mu Rwanda no mu mahanga, CMA CGM na CEVA Logistics, byiyemeje gutanga ingufu z’imirasire y’izuba no gutera ibiti, mu rwego kugabanya imyuka ihumanya byohereza mu kirere.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko buri Munyarwanda akwiye kurinda umwuka ahumeka, kuko bigaragara ko ibikorwa bya muntu, bituma bahumeka umwuka wanduye ku kigero cya 43%, mu gihe biteganyijwe ko umwuka mwiza wakagombye kuba uri kuri 5%.
Bamwe mu baturage b’imirenge Gahunga, Rugarama na Cyanika baravuga ko ikorwa ry’umuhanda Kidaho-Nyagahinga-Kanyirarebe ryabasize mu manegeka, bakaba batinya ko gutinda gukemura ibibazo wasize bishobora kubashyira mu kaga.
Umusozi wa Mbwe, uherereye mu Kagari ka Mbwe, witegeye ikiyaga cya ruhondo, ufatwa nk’umwe mu misozi ihanamye yo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, wajyaga wibasirwa n’isuri yatumaga ubutaka butengukira mu kiyaga cya Ruhondo, wateweho ibiti byitezweho gutuma icyo kibazo kiba amateka.
Umujyi wa Kigali uvuga ko uzatera ibiti birenga miliyoni eshatu ku nkengero z’imihanda no mu ngo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ukazakoresha urubyiruko muri iyo gahunda izabamo no kubikurikirana kugeza bikuze.
Ibihugu 10 bigize Afurika yo hagati byishyize hamwe bisaba abaterankunga kubishakira uburyo bwabifasha gusangira amakuru y’Iteganyagihe, aho kugira ngo buri gihugu gishingire ku bipimo byacyo nyamara ingaruka zambukiranya imipaka.
Abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ibidukikije barimo Equity Bank n’umushinga wa USAID witwa Hinga Wunguke, batangiye gutanga inguzanyo zishyurwa ku nyungu nto, zizahabwa abahinzi n’abandi bafite imishinga ijyanye no kubungabunga ikirere.
Ministeri y’Ibidukikije iratangaza ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwageze ku ntego yo gutera amashyamba ku kigero cya 30.4% by’ubuso bw’igihugu, nyuma y’uko kugera mu 1996, amashyamba angana na 65% yari amaze kwangirika.
Mu Mirenge ikora kuri Nyungwe mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, hagiye gushorwa amafaranga abarirwa muri Miliyari eshanu azifashishwa mu bikorwa byo kugabanya urujya n’uruza muri iyi Pariki no kuyibungabunga.
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije ku isi (IUCN), batangiye kwitegura inama izaba muri Werurwe 2022 izavuga ku buryo za pariki n’ibindi byanya bikomye, byabyazwa umusaruro ariko bigakomeza kubungabungwa, iyo nama ikazaba ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.
Ubwoko bw’inyamaswa n’ibimera ibihumbi 15 biri mu nzira yo kuburirwa irengero kubera ibikorwa bya muntu hamwe n’imihindagurikire y’ikirere.
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2017, igiciro cyo gusura Ingagi mu Birunga kikubye kabiri, aho cyavuye ku madolari 750 kigashyirwa ku madolari 1500 y’Amerika ku muntu umwe.
Urugaga rw’abanyamwuga bakora inyigo mu bijyanye n’ibidukikije (RAPEP), rwiyemeje kuvugurura imikorere yarwo kuko ngo abarugize bakoraga mu buryo budafututse.
Ikigo cy’igihugu cyo kwita ku bidukikije REMA kiravuga ko umuturage akwiye kongererwa ubushobozi bwo kwibeshaho neza,kuko bituma abungabu ibidukikije.