Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere na bagenzi be babiri batawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umuyobozi wa Gereza Nyarugenge iherereye i Mageragere, CSP Kayumba Innocent na bagenzi be babiri ari bo Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim.

Umuvugizi wa RIB w’Umusigire, Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye ko batawe muri yombi ku wa Kane tariki 04 Gashyantare 2021. Bakurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu, bakaba bakomeje gukorwaho iperereza.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr. Murangira yirinze kuvuga byinshi ku byo bakurikiranyweho kuko ngo bikiri mu iperereza.
CSP Kayumba Innocent afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, Ntakirutimana Eric afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, naho Mutamaniwa Ephraim akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura hose hakaba ari mu Mujyi wa Kigali. Bose uko ari batatu bakoranaga muri Gereza y’i Mageragere.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni sawa kbx aho baba bahaye example abandi hatazagira nundi wirara akumva ko ari hejuru yamategeko ubundi ibyo twajyaga tubibona mumafrime ni kumuhama bazamuhane kbx
Nibakurikiranwe kbs kuko ndabazi narahafungiwe nahabuye umuryango wange waranyoherereje amafranga arko narinze ntaha ntayondabona gusa harayo nabonaga mawe niyonabuze barangarana abantu kd murabiziko badasurwa
Mu gukubita impfungwa abo bagabo barazizengereje,gusa bazahembwa n’Imana,gusa
mbasabira Ku Mama ngo izabahane
Abo bagabo nibakurikiranwe icyaha nikibahama bahanwe n’amategeko kuko kurinda imfungwa byarabananiye
Cg tubajyane kuririmba