
Perezida Kagame aganira n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza haba mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga, aho yasabye abakinnyi kwirinda imyumvire yo kumva ko intsinzi yaboneka hakoreshejwe amarozi.
Yagize ati “Ikindi nizera ko cyacitse nizere ko primitivity byacitse, ibitekerezo birimo ubujiji bugayitse, 50% by’igice cy’amikoro cyagendaga mu bintu byo kuraguza, kuroga, abantu bakajya mu izamu bagapfunyikamo ibintu, biriya biri mu bintu byabasubiza inyuma, ntimukabikore, mujye mukina mwigirire icyizere”
“Mujye mwibaza , ababikoraga batsinda buri mukino wose? Ubikoze utabikoze byose birasa, uratsinda cyangwa ugatsindwa. Ubaye ubikora buri gihe ugatsinda aho nagutega amatwi, ariko amakipe na kera twaratsindwaga, ibyo ni ukwandavura, ibyo muzabirekere abandi, ntimuzabijyemo.”
Perezida Kagame kandi yasabye abakinnyi kumvira abatoza, ntihagire umukinnyi wumva ko ari hejuru y’ikipe, uwakumva hari ikitagenda akaba yakwegera umutoza bakaganira ariko hakabamo kubahana.

Ni na ho yahereye avuga imwe mu mpamvu zatumye uwahoze ari umutoza w’Amavubi witwa Dragan Popadic mu myaka yashize asezera, akaba ngo hari ibyo atumvikanye na bamwe mu batoza bakoranaga ndetse n’abakinnyi bumvaga ko na bo ari abatoza.
Yagize ati “Hari umutoza ukomoka muri Serbia wigeze gutoza Amavubi, ngira ngo nyuma yaje kujya muri Ghana, ndibuka Minisitiri yari Bihozagara, nigeze kujya kuganira n’abakinnyi, ni kera hashize igihe kinini, ndababaza bambwira ibibazo birimo, abakinnyi bari bambwiye bimwe, na Bihozagara yambwiye ibindi.”
“Ngeze kuri uwo mutoza yarambwiye ati naje mbyishimiye murampemba amafaranga atari make, sinshaka guhemberwa ubusa, sinshaka gukomeza gutwara amafaranga yanyu y’ubusa, aba bakinnyi bicaye hano imbere yawe, buri wese ni umutoza, ndababwira ibyo bakora ariko buri wese aratoza.”
“Hari ababa bashaka kuvuga ibigomba gukorwa, ibi sinabikomeza kubikoramo, kandi sinshaka gukomeza gutwara amafaranga yanyu, ajya kugenda ni ko byagenze. No mu bakinnyi hari abitwaraga nk’aho baruta ikipe, barishyize hejuru y’Amavubi, ugasanga ni bo bashaka kuvuga ugomba gukina, ibyo namwe ntibizabeho.”

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe tubashimiye amakuru meza kandi mashya mutugezaho mbere yibindi bitangazamakuru murakoze