Ruhango: Umukozi ajya mu butumwa bw’akazi akamara amezi ane atarishyurwa amafaranga ya misiyo

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikira ikoreshwa ry’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ntiyumva ukuntu Akarere ka Ruhango kohereza abakozi mu butumwa bw’akazi ntikibishyure nk’uko amategeko abiteganya.

Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, afatiye ku rugero rw’abakozi babiri bagiye mu butumwa bw’akazi inshuro nyinshi batishyurwa ku buryo ubwo Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bwasuraga ako karere bwasanze bafitiwe amafaranga amaze iminsi 130 batarishyurwa, yibaza uburyo umukozi nk’uwo yatanga umusaruro muri ubwo butumwa aba yoherejwemo.

Yagize ati “Ngaho nimutubwire, umukozi nk’uwo ujya mu butumwa bw’akazi hagashira iminsi 130 atarishyurwa amafaranga ye, umusaruro muba mumwitezeho ni uwuhe?”

Iki kibazo kijyanye no kushyura amafaranga y’ubutumwa bw’akazi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwivugiye ko atari ubwa mbere kigaragara, kandi ko buzi neza icyo itegeko riteganya ku mukozi ugiye mu butumwa bw’akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yagize ati “Itegeko rirasobanutse, rivuga ko umukozi ajya mu butumwa ahawe ibiribuze kumufasha.”

Uyu muyobozi ariko, yavuze ko hamwe na hamwe bagiye babyubahiriza, ariko ahandi bikabananira avuga cyakora ko hari icyizere cyo kubikemura kuko “ubutinde bwo kwishyira ubu bwagabanutse.”

Ati “Ku rwego rw’akarere nta kibazo kikiba mu kwishyura ubukererwe bw’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi. Ahasigaye ni ku rwego rw’umurenge, murabizi ko amafaranga Umurenge wifashisha aturuka ku karere, ariko akenshi aba adahagije.”

Yavuze ko iki kibazo bagikemuye bongera amafaranga (fonctionnement) ku rwego rw’umurenge, noneho abakozi bo ku murenge bigaragara ko bagira ingendo nyinshi z’akazi, amafaranga yabo y’ubutumwa bw’akazi akazajya yishyurwa n’akarere.

Nubwo bavuze ko iki kibazo kirimo gukemuka, PAC yabasabye kwishyura ibirarane by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi babereyemo abakozi, kandi bakajya bubahiriza itegeko mu gihe bagiye kohereza umukozi mu butumwa bw’akazi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka