Menya akamaro k’inyanya ku buzima bw’uruhu

Abantu benshi bazi inyanya nk’uruboga rukoreshwa mu gikoni cyangwa se nk’ikirungo gihindura ibara ry’ibiryo, hakaba n’abazirya zidatetse (salads), ariko akamaro k’inyanya ntikaboneka binyuze mu kuzirya gusa, ahubwo no kuzisiga ku ruhu bigirira umuntu akamaro.

Inyanya zifitiye akamaro kanini uruhu
Inyanya zifitiye akamaro kanini uruhu

Ku rubuga https://amelioretasante.com, bavuga ko inyanya ari rumwe mu mboga za mbere ziribwa cyane ku isi yose, kuko uretse kuba ziryoha cyane, zigira n’intungamubiri zikenerwa kugira ngo umubiri ukore neza.

Kuri urwo rubuga bavuga ko umuntu ashobora kuvanga inyanya n’ibindi bintu bitandukanye, bikagirira akamaro uruhu ndetse zikanakomeza imisatsi.

Inyanya zikize cyane ku cyitwa ‘lycopène’, ari nayo ituma zigira ibara ritukura iyo zihiye ndetse zikanigiramo ibyitwa ‘antioxydants’ birinda utunyangingo tw’umubiri w’umuntu kwangirika, bikanamurinda kurwaragurika.

Inyanya zigiramo amazi menshi, zikigiramo ubutare butandukanye ndetse n’ibyitwa ‘fibres’ bituma amara akora neza. Inyanya kandi zikoreshwa mu gutegura imitobe y’umwimerere n’ibindi, ariko si ibyo gusa kuko zinakoreshwa mu gutunganya imisatsi ndetse no kongera ubwiza bw’uruhu.

Inyanya zifasha uruhu rwo mu maso kumera neza, kuko kuzisiga mu maso bifasha abantu bagira uruhu rwaho kugira amavuta menshi, bikanarwanya uduheri dukunze kuza ku ruhu rwo mu maso tugasiga udukovu tw’umukara.

Kubera ko inyanya zikize cyane kuri za Vitamine A na C, ndetse n’ikitwa ‘lycopène’, bifasha mu kuringaniza ikitwa ‘pH’ y’uruhu, bikarurinda kugira ibibazo bitandukanye.

Uko bategura urunyanya rwo gusiga mu maso

Ni ugufata urunyanya rumwe ruhiye, bakavanga n’ifu (10g) y’ikimera cyitwa ‘avoine’ kijya kumera nk’ingano, bakavanga na mililitiro 20 z’umutobe w’indimu, bakabivangira mu kintu gisa n’igifukuye ku buryo bikora igikoma gifashe.

Iyo bikomeye, umuntu ashobora kongeramo amazi makeya, nyuma akabyisiga mu maso nijoro, akareka bikamaraho nibura iminota 20 mbere yo kubikaraba, ibyo akabikora nibura inshuro eshatu mu cyumweru kugira ngo abone umusaruro.

Inyanya kandi zikoreshwa mu gutunganya imisatsi kuko ziyikomeza, cyane ko iba yarangijwe n’imiti itandukanye ishyirwa mu misatsi harimo ihindura ibara ryayo, kwangizwa n’ubushyuhe, ndetse n’ibindi bitandukanye biyangiza.

Uko urunyanya rukoreshwa mu misatsi rutegurwa

Bafata umutobe w’inyanya ebyiri zihiye neza, bakavanga na kimwe cya kabiri cya avoka n’akayiko gato ka garama 15 z’amavuta ya ‘coco’, bakabivanga bigakora ikintu kijya kumera nk’igikoma. Umuntu arabanza agatosa mu mutwe, nyuma akajya afata imisatsi mike mike agasigamo urwo ruvange rw’inyanya na avoka n’amavuta ya coco, agasiga ahereye aho imisatsi itereye kugeza ku musozo wayo.

Iyo amaze gusigamo ibyo, apfuka umusatsi akoresheje utuntu tujya kumera nk’utugofero bambara bagiye koga, akareka bikamara nibura iminota 20 mbere yo kumesamo, ibyo akajya abikora nibura inshuro imwe mu cyumweru kugira ngo abone umusaruro mwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka