Kigali: Abantu 363 baraye muri sitade barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare muri sitade 4 zihurizwamo abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 harimo abantu 363, bigaragara ko abantu bagikomeje kurenga ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda ibivuga.

Muri sitade ya Kigali i Nyamirambo harayemo abantu 65, muri sitade Amahoro harayemo 97, muri sitade ya ULK harayemo abantu 90 naho muri sitade ya Kicukiro(IPRC) harayemo abantu 111, abafashwe bari barenze ku mabwiriza atandukanye nko gukora siporo mu masaha atemewe, kutambara agapfukamunwa, hari abafatiwe mu tubari twa rwihishwa banywa inzoga n’andi makosa atandukanye.

Gatoya Dominique ni umwe mu baturage baraye muri sitade Amahoro, yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko aho yafatiwe ku mugoroba arimo kugenda atambaye agapfukamunwa. Gatoya avuga ko kurara muri sitade bimusigiye isomo, akangurira n’abandi kujya bubahiriza amabwiriza uko yakabaye.

Yagize ati “Nafashwe nakuyeho agapfukamunwa ndimo kuvugira kuri telefoni, bimviriyemo kurara muri sitade, umuryango wanjye ntuzi aho ndaye kandi ndibucibwe n’amande. Icyo nabwira n’abandi ni uko twakubahiriza amabwiriza duhabwa yo kwirinda COVID-19.”

Abenshi mu bafashwe wasangaga nta ruhushya basabye rubemerera kuva mu rugo mu gihe mu Mujyi wa Kigali ariyo gahunda irimo kubahirizwa. Aba bantu barenga ku mabwiriza ya guma mu rugo barangiza bakanafatirwa mu yandi makosa ajyanye no kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko hari bamwe mu bantu bakomeje kurenga ku mabwiriza nkana nyamara bayasobanurirwa buri munsi.

Yagize ati “Tumaze ibyumweru bibiri abantu bari muri gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali, kandi inama y’Abaminisitiri yongereyeho indi minsi 7. Icyo abaturage basabwa ni ukubahiriza amabwiriza, iyo urebye aba bantu barenga 360 baraye mu masitade atandukanye mu Mujyi wa Kigali bikugaragariza ko hari abantu bisa nk’aho ntacyo bibabwiye. Hari abantu bakora siporo nimugoroba kandi bimaze iminsi bisobanurwa ko siporo ikorwa mu gitondo kuva saa kumi n’imwe kugeza saa tatu za mu gitondo, hari abafashwe basenga biremye adutsiko, hari urubyiruko rukoresha ibirori bakanywa inzoga hari abirirwa bahagaze ku mihanda n’abandi birirwa bagenda ari benshi (igihiriri) wababaza ibyo barimo bakabibura, hari abafashwe batambaye agapfukamunwa.”

Muri iyi minsi abantu bafatwa barenze ku mabwiriza hakunze kwiganzamo urubyiruko cyane, mu gihe mu minsi yashize wasangagamo n’abantu bakuze. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko kumva neza icyo basabwa, bakamenya kwirinda kandi bakarinda n’abandi banyarwanda.

Yagize ati “ Ubutumwa naha urubyiruko ni uko bakwiye kumva neza icyo basabwa, kwirinda kandi bakarinda abo babana. Ariko ikiruta byose ni ukubahiriza amabwiriza ashyirwaho na Leta, urubyiruko ni amaboko y’Igihugu, hari abitwara neza(urubyiruko rw’abakorerabushake) ariko hari n’abandi usanga bafite imyitwarire itari myiza abo nabo bakwiye kuba bigira kuri bagenzi babo.”

CP Kabera yasabye abantu kubahiriza amabwiriza uko yakabaye muri iyi minsi isigaye mbere y’uko gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali irangira, ariko yabibukije ko n’ubwo guhera tariki ya 8 Gashyantare hari andi mabwiriza mashya azatangira kubahirizwa abantu barasabwa kuzayubahiriza neza uko yakabaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko buri muturarwanda agomba kumva ko kwirinda ari inshingano ze ariko ababirenzeho bazajya bafatwa berekwe abanyarwanda banahanwe kubera ko aribyo baba bihitiyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Afande aho wahereye wigisha utanga inama ibyo bipfa matwi nibyo bituma abandi bahora muli guma murugo igikwiye kurebwa abantu bica amategeko bahanwa bate ko bakomeza a bafite imodoka barayica,ntibivuga ko batazi amategeko aliko kobongera bahanwa bate!bituma badatinya!!Sports kuva sa 10 zumugoroba hose barayikora,igitangaje ubonamo abagabo abagore biyubashye bamwe banakuze,abandi basilimutse,ndetse bamwe bakora mubigo abandi muli Leta kubafata ntibigoye hose baruzuye bamwe u banza batinya no kubafata kuki badafatwa ngo bahanwe bikomeye ko alibo bagatanze urugero Rebero kanombe Nyamirambo,gitikinyoni ujya kanyinya henshi hose baba buzuye bisaba kubapakira mwi Camion za polisi apana Coaster urebe ko zituzura

lg yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka