Akarere ka Gasabo kari kwifashisha Bibiliya mu bukangurambaga bwa Mitiweri

Mu rwego rwo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Akarere ka
Gasabo, karakoresha itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza, ariko hakiyongeraho n’imirongo yo muri Bibiliya.

Abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yatangaje ko hamwe n’ingingo ya 23 y’Itegeko No 3/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza (CBHI), hari n’imirongo yo muri Bibiliya ikwiye kwifashihwa mu gukangukira gutanga imisanzu ya Mitiweri.

Mu iyo mirongo yo muri Bibiliya yashyizemo ‘Imigani 27:12’, ahagira hati “ Umunyabwenge abona ibyago akabyihisha”.

Undi murongo yakoresheje ni ‘ 1 Timoteyo 5: 8’ ugira uti “Niba umuntu adatunga abe, aba yihakanye ukwizera”.

Mu bisobanuro birambuye byatanzwe nyuma y’iyo mirongo ya Bibiliya, ni uko kwishyurira umuryango Mitiweri, ari bumwe mu buryo bwo kuwitaho no kuwurinda.

Yagize ati,” Kuko umurimo ari uwa kare, kandi uwo uzaheka ukaba utamwicisha urume,buri wese niyishyure mitiweri uyu munsi”.

Yakomeje agira ati,” Kwita ku buzima ni inshingano ya buri wese,kandi ni ugushyira mu bikorwa, ihame ry’ijambo ry’Imana”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka