Dr Nsanzabaganwa yatorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe

Ni umwanya yatorewe ku majwi 42 kuri 54 y’abahagarariye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu nteko rusange ya 34 y’ uyu muryango.

Dr. Monique Nsanzabaganwa
Dr. Monique Nsanzabaganwa

Tariki ya 03 Ukuboza 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yari yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kubatangariza kandidatire ya Dr. Nsanzabaganwa.

Dr Monique Nsanzabaganwa agiye gufatanya na Moussa Faki Mahamat na we wongeye gutorerwa kuyobora iyo Komisiyo muri manda ya kabiri.

Perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko u Rwanda rushyigikiye kandidatire ya Moussa Faki Mahamat kuri manda ya kabiri nk’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Yabitangarije mu Nama Mpuzabikorwa ya AU n’abakuriye imiryango y’uturere muri Afurika, yayobowe na Perezida w’uyu muryango, Cyril Ramaphosa mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira.

Dr Nsanzabaganwa ni umubyeyi w’imyaka 49. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro yahawe na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

Asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

Dr Nsanzabaganwa kandi ni we uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

Ubusanzwe umwanya w’Umuyobozi wungirije wa AU, wari usanzwe uriho Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho muri 2017.

Kimwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije na we aba afite manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe.

Ubwo u Rwanda twatangaga candidature ya Dr Nsanzabaganwa yatangarije Kigali Today, ko ashimiye u Rwanda rwamugiriye icyizere cyo kumutangaho umukandida.

Yavuze ko ubutumwa aramutse abuhawe yabukora neza nk’uko yabitojwe n’Igihugu.

Yavuze ko mu byo yakwibandaho harimo gukomeza gushyigikira amavugurura aherutse gutangizwa n’ubuyobozi bw’uwo muryango ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Ati "Ibyifuzo bagaragaje muri iyo gahunda ni ukugenda tukabishyira mu bikorwa."

Dr Nsanzabaganwa kandi akimara gutangazwa nk’umukandida, yanditse ubutumwa kuri Twitter, ati “Nshimiye u Rwanda, Perezida Kagame, kuntangaho umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Nintorwa, nzimakaza gukora neza, mu mucyo, no kwihaza mu by’imari k’Umuryango; nzaba Bandebereho mu bunyangamugayo bubereye Afurika.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka