Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama y’inteko rusange isanzwe ya 34 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ikaba yateranye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ageza ku bitabiriye iyi nteko raporo igaragaza amavugurura yakozwe mu nzego z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Kagame aranavuga ku bijyanye n’ibyakozwe bigamije gutera inkunga urwego rw’ubuzima kuri uyu mugabane wa Afurika, cyane cyane mu guhangana n’icyorezo cya Afurika gikomeje kugaragara hirya no hino muri Afurika no ku isi muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka