Abahinga mu kibaya cya Kabuyege barasubijwe nyuma y’aho gitunganyirijwe

Abahinga mu kibaya cya Kabuyege bari bamaze igihe kinini bataka igihombo baterwaga n’isuri ikomoka ku mazi y’imvura aturuka mu misozi igikikije, ikangiza imyaka buri gihembwe cy’ihinga.

Gutunganya iki gishanga byagiriye akamaro kanini abaturage
Gutunganya iki gishanga byagiriye akamaro kanini abaturage

Icyo kibaya gihuriweho n’Imirenge ya Muko, Nkotsi na Kimonyi mu Karere ka Musanze kiri ku buso bwa Ha 42.

Uwitwa Nsabimana Manassée wo mu Kagari ka Cyogo mu Murenge wa Muko, ni umwe mu bafite imirima muri iki kibaya.

Yagize ati “Igihe cy’imvura cyajyaga kigera, amazi aturutse muri iyo misozi yose akamanuka, agahura n’indi migezi isanzwe inyura muri icyo kibaya, akikusanyiriza hamwe ari menshi agasandarira mu mirima yose. Abantu benshi batahazi bahageraga hakaba n’abakeka ko ari umuntungo kamere w’ikiyaga twibitseho kuko yabaga yararengeye imyaka yose, akongera gukama ari uko igihe cy’izuba kigeze”.

Yongeraho ati “Twasigaraga amaramasa, imyaka yacu itagifite igaruriro. Ubukene ari bwose, kuko abenshi amafaranga yose babaga barayashoye mu buhinzi bwaho. Uwahinze agasigara ari umushonji usabiriza, atari uko yabisesaguye ahubwo bitewe n’isuri”.

Ikibaya cya Kabuyege cyatangiye gutunganywa mu Kuboza 2020. Aho kirimo gucukurwamo imiyoboro y’amazi izaba ireshya na Km 5, ikagurwa mu bugari bwayo no mu bujyakuzimu, bikarinda ko amazi anyuramo abura aho yisanzurira.

Senzira Jean, umwe mu bantu 163 bahawe akazi ko gutunganya icyo kibaya banahafite imirima, avuga ko kuva icyo kibaya cyatunganywa basubijwe.

Yagize ati “Ubu ibigori twahinze muri iki gihembwe cy’ihinga birinze byera nta suri ibyangirije na rimwe. Tubikesha kuba Ubuyobozi bwaradutekerejeho bukabona ko tubabaye, bukadufasha kubungabunga iki kibaya. Vuba aha twiteguye gusarura, twihaze mu miryango tunasagurire amasoko, inzara ibe amateka gutyo”.

Imirimo yo kugitunganya yahaye abaturage akazi bahemberwa.
Imirimo yo kugitunganya yahaye abaturage akazi bahemberwa.

Uretse kuba Abaturage batunganya iki kibaya ngo bikirinde isuri, amafaranga bahembwa bishyize hamwe bakora umushinga w’ubworozi bw’inkoko. Ubu bamaze kugira izikabakaba 700 zitera amagi kandi bateganya kuzongera uko bazagenda babona ubushobozi, kuko bazifata nk’inyunganizi mu kwihaza mu biribwa no kurandura imirire mibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yemeje ko uburyo iki kibaya kirimo gutunganywamo, butanga icyizere cy’uko isuri yajyaga icyangiriza igiye kuba amateka.

Yagize ati “Abahawe akazi ko kugitunganya ni abahinzi n’abahatuye ubwabo. Bizajya binaborohera kugikurikirana umunsi ku munsi, banakumire abashobora kucyangiza. Ikindi ni uko banakoze amatsinda azatuma bitworohera kubaba hafi mu kugikurikirana buri munsi, ni yo mpamvu dufite icyizere ko izo ngamba twafashe zo kwita kuri kiriya gishanga muri ubwo buryo zizatanga umusaruro”.

Muri iki gihembwe cy'ihinga abahinzi biteguye gusarura ibigori kuko noneho bitarengewe n'amazi
Muri iki gihembwe cy’ihinga abahinzi biteguye gusarura ibigori kuko noneho bitarengewe n’amazi

Mu bindi bikorwa bituma imiyoboro iri kunyuzwa muri icyo kibaya irushaho kubungabungwa hari nko gutera ibiti, urubingo n’ubundi bwoko bw’ubwatsi bufata ubutaka bwo ku nkengero z’iyo miyoboro mu kurinda ko itenguka.

Nuwumuremyi asaba Abaturage kubigira ibyabo, birinda ibikorwa byose bifite aho bihuriye no kubyangiza, kuko ubwo bizaba bimaze gukura, n’ubundi bazabyifashisha mu bikorwa by’ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka