Ibihugu birebererwa na Ambasade y’u Rwanda muri Senegal byizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06 Gashyantare 2021, Abanyarwanda baba mu Bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Guinea Bissau na Cap Vert n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx, mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda no ku zindi mbuga nkoranyambaga.

Abatanze ibiganiro barimo Hon. Edouard BAMPORIKI, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Tito RUTAREMARA, Perezida w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Gen. Maj. Emmanuel BAYINGANA, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere na Ms Christelle KWIZERA, umwe mu rubyiruko rwihangiye imirimo, Amb. Jean Pierre KARABARANGA uhagarariye u Rwanda muri Senegal n’abandi batandukanye bakitabiriye.

Bagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”, bagaragaza ubutwari bwaranze Abanyarwanda mu mateka yabo, Abanyarwanda bitangiye abandi mu gihe cyo kubohora u Rwanda no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, babera Abanyarwanda urugero rwiza harimo n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zabohoye u Rwanda, zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Amb Karabaranga yongeye kwibutsa ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku munsi w’Intwari uyu mwaka, ubwo kuri Twitter ye yagize ati: “Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”

Abo barimo intwari z’Imanzi zirimo ingabo itazwi izina ihagarariye izindi ngabo zose z’u Rwanda zitangiye igihugu zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy’ubu ngubu n’ikizaza zirwanirira Igihugu, hakabamo na Gen. Maj. Fred Gisa Rwigema waguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, akabera abandi urugero rwiza rw’ubwitange kimwe n’abandi bari mu cyiciro cy’Imena zaranzwe no kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu, birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihanitse.

Umwe mu nshuti z’u Rwanda wari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro MINUAR, Colonel Mamadou Adje wo mu Gihugu cya Senegal hamwe na mugenzi we Capt. Mbaye Diagne watabaye abantu benshi bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimye ubutwari bw’ingabo zari iza APR zaranzwe n’ubwitange bukomeye mu gukiza inzirakarengane zicwaga, by’umwihariko ashima Nyakubahwa Paul KAGAME.

Innocent Rwamigabo, umunyarwanda wari umusirikare mu ngabo zatsinzwe Ex-FAR witabiriye gahunda ya “Come and see” mu 2011 yatanze ubuhamya bw’uko yari yarabuze agaciro nyuma yo kuva mu gihugu akazenguruka amahanga asaba ubuhunzi ariko ko ubu yagasubijwe n’Igihugu cye, akangurira n’abandi Banyarwanda kwihesha agaciro no gukunda Igihugu cyabo ntibite ku makuru abayobya, ahubwo bakamenya gushungura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka