Rutsiro: Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda yafunguwe by’agateganyo

Tariki 22 Mutarama 2021 nibwo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda biherereye mu Karere ka Rutsiro.

Niringiyimana Eugene yarekuwe by'agateganyo
Niringiyimana Eugene yarekuwe by’agateganyo

Icyo gihe RIB yasobanuye ko Niringiyimana akurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. (Soma inkuru yanditswe mbere HANO).

Niringiyimana agifatwa, yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe, iperereza ryarimo rikorwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gashyantare 2021, nibwo habayeho isomwa ry’urubanza rwa Niringiyimana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gihango mu Karere ka Rutsiro, urukiko rwemeza ko yafungurwa by’agateganyo, kuko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gukurikiranwa afunze.

Gusa ngo Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo, bivuze ko ubwo bujurire bw’Ubushinjacyaha, buzasuzumwa mu rukiko rwisumbuye.

Ikindi kuba afunguwe by’agateganyo ngo ntibivuze ko Ubushinjacyaha buhagaritse gukurikirana dosiye ya Niringiyimana. Igihindutse ni uko azaburana adafunze, kuko urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zituma aburana afunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ahhhh ,niba iperereza rigikoje simbizi ,gusa byaribikwiye ko byibuze abakozi Bose babazwa amakuru kubtabaye,byaba ngo nabaturage batuye aho hafi bakabazwa amakuru,

Alias yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

Ubucamanza nibukomeze bukore akazi kabwo mubushishozi bwabwo gusa abagabo byagaragarako Bari sensitive cyane kubeshyerwa nabagore cyane kurusha abagabo , iyumuyobora mutumvikana abayumva ariryo turufu yarisha ngwakunde akwandagaze cyaneko weho ntaho wavugako ashakako muryamana ariko kowabyanze , bene ibibyaha bya GBV usanga bisa nkaho byumva abagore kurusha abagabo . Ariko burigihe ukuri kutsinda umwijima . Keep strong Dear Dr Eugene my former Lecturer

Jean Jacques yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Gutubita no Gukomeretsa no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato none ngo nta mpamvu zikomeye zatuma akurikiranwa afunze. ndumva nta bushishozi muri uyu mwanzuro ahubwo ni ugusigasira umuco wo kudahana ku bantu bahohotera abagore

Alias yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Iryo ni itiku uri gukurura. Niba abacyamanza babirebye mu bushishozi bwabo bagasanga nta mpavu yo kumugumana,wowe uvuga ibyo urabihera he?
Waretse urwego rw’ubucamanza rukabireba(ko dusanzwe tubizera) rukazakora akazi karwo.

Tre yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Iryo ni itiku uri gukurura. Niba abacyamanza babirebye mu bushishozi bwabo bagasanga nta mpavu yo kumugumana,wowe uvuga ibyo urabihera he?
Waretse urwego rw’ubucamanza rukabireba(ko dusanzwe tubizera) rukazakora akazi karwo.

Tre yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Gukubita no gukomeretsa!!gukoresha imibonano kugahato!!hanyuma kurekurwa!!gute!!yagombaga kuburana afunze hanyuma yaba atarakubise ngo akomeretse,yaba atarafashe,kungufu akarekurwa.hagafatwa uwamubeshyeye kuba umuyobozi wibitaro ntibihindura,icyaha amategeko namwe ku bantu bose *

lg yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka