Hari amashuri yakuyeho amafaranga y’inyongera kubera nkunganire ya Leta

Abayobozi b’ibigo by’amashuri biruhukije kubera nkunganire yo gutunga abanyeshuri biga bacumbikirwa aho biga, ku buryo hari n’ibigo byahagaritse kwaka ababyeyi inyunganizi bari babasabye y’igihembwe cya mbere.

Leta yunganiye ibigo by'amashuri ku bitunga abana
Leta yunganiye ibigo by’amashuri ku bitunga abana

Iminsi igera kuri 60 niyo yiyongereye ku gihembwe cya kabiri ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, ugereranyije n’igihe igihembwe cyari kuzarangirira, ibyo byatumye inama za komite z’ababyeyi ku mashuri zifatanya n’ibigo kureba uko byakunganira abana kugira ngo babashe kubona ibibatunga.

Igihembwe kigitangira ibigo by’amashuri bicumbikira abana byinshi byasabye ababyei kwishura inyunganizi bitewe n’ibizakenerwa mu gutunga abana babo ku mashuri, imyanzuro itaranyuze bamwe mu babyeyi kuko nabo bagaragaza ko nta bushobozi bafite kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Umwe mu babyeyi urerera muri kimwe mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Huye ntabwo yishimiye uburyo amafaranga y’ishuri yazamuwe kugeza ku 55,000Frw, aho byamusabaga nibura kwishyura hafi 170.000Frw, agahamya ko ari nk’undi mutwaro bamugeretseho akifuza ko ayo mafaranga y’inyongera yagabanywa, nibura kagera nko ku 30,000Frw.

Ku wa 04 Gashyantare 2021 ni bwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasohoye itangazo risaba ibigo by’amashuri ya Leta, ayigenga afashwa na Leta ku buryo bw’amasezerano, n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TVET, kunoza urutonde rw’abanyeshuri bicumbikira, kugira ngo bunganirwe ku bibatunga kuko igihembwe cya mbere kizaba kirekire ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Abanyeshuri biga bataha bo ntabwo bari mu bemerewe gushyirwa kuri urwo rutonde, kuko abarebwa n’iyo nyunganizi ari ababa mu bigo gusa, aho buri wese yemerewe amafaranga 25.000Frw.

Ibigo by’amashuri byakiranye ibyishimo iyo nkuru

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje ko Leta igobotse ababyeyi n’ibigo muri rusange, kuko wasangaga n’ubwo amafaranga yemejwe gutangwa ari ayo gutunga abana babo hari abo bigoye.

Ku kigo cy’amashuri cya Collège ADEC Ruhanga mu Murenge wa Gatumba, Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’ishuri bwari mu myiteguro yo guhamagara buri mubyeyi ngo bumusabe 41000Frw y’inyongera ngo abana babone ibibatunga.

Umuyobozi w’icyo kigo avuga ko nyuma yo kumva ko Leta igiye kunganira ababyeyi gutunga abana ku mashuri yahise afata umwanzuro wo kubisubika n’ubwo hari ibibazo by’amadeni, ariko ngo kwaba ari ugusonga ababyeyi bamerewe nabi muri ibi bihe bya COVID-19.

Agira ati “Ni ugushima Imana na Leta ku bw’iyi nkunga igiye kuzira rimwe ni ukuvuga ko njyewe nibura ngiye guhita mbona 50% by’amafaranga yagombaga gutangwa n’ababyeyi kandi n’ubundi ntibari kuzarenza 20% by’abari kuyabona. Leta ni umubyeyi ntabwo ngihamagariye ababyeyi kwishyura ayo mafaranga”.

Uwo muyobozi avuga ko icyorezo nikigenza make ababyei bazahura ahubwo bakaganira uko bafasha ikigo kuzahuka ku bibazo cyahuye nabyo kuko gifite amadeni n’ubundi yafashwe hitabwa ku bana.

Hari ibigo byasabye ko amafaranga yari yemejwe akurwamo 25,000 ababyeyi bakishyura asigaye

Umuyobozi w’ishuri rya TVET Gatumba mu karere ka Ngororero Ugirinshuti Jean D’Amour, nawe avuga ko inama y’ababyeyi yari yemeje amafaranga yo gutunga abanyeshuri ariko kuba habonetse nkunganire ababyeyi bazishyura gusa abura ngo umubare watswe wuzure.

Avuga ko uko inama y’ababyeyi yari yabiteganyije byagaragaraga ko abana bakeneye ibibatunga kandi amafaranga ibihumbi 25,000Frw Leta yunganiye adahagije, ariko na none batayaka ababyeyi kuko yamaze gutangwa.

Agira ati “Leta ni umubyeyi ntabwo yakunganira abandi babyeyi ngo dukomeze kubaka amafaranga yose twari twatse. Birumvikana ko ababyeyi bazishyura amafaranga abura kuri iriya nkunganire kugira ngo abana bazabone ibyo twari twabateganyirije”.

Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Group Scolaire Saint-Joseph Kabgayi nacyo cyahise gifata umwanzuro wo kwandikira ababyeyi kibamenyesha ko inyunganizi bari batswe izavanwaho 25.000Frw Leta yemeye kunganira ibigo by’amashuri bicumbikira abana.

Umuyobozi wa w’icyo kigo, Frère Innocent Akimana, avuga ko ikigo cyari cyatse ababyeyi inyongera y’amafaranga 60.000Frw yo gufasha gutunga abana kubera ko igihembwe cya mbere cyabaye kirekire, ariko ubwo bazishyura gusa ibihumbi 35.000Frw.

Agira ati, “Birumvikana twishimiye ko tugiye kunganirwa, ababyeyi bari bagowe no kubona ayo mafaranga ariko ubu birakemutse, tugiye guhita tubandikira bishyure bakuyemo ayo Leta yabunganiye”.

Ubusanzwe Leta yageneraga umwana wiga acumbikiwe mu kigo amafaranga 55 yo kurya buri munsi, ibigo by’amashuri bikongeraho ku yo byishyuza ababyeyi, ayo mafaranga akaba anagenerwa abanyeshuri biga bafata amafunguro ku ishuri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.

Nubwo hari ibigo by’amashuri byahise bifata umwanzuro wo gukuraho amafaranga byari biteganyije kwaka ababyeyi, ibindi bigo bigafata umwanzuro wo kwishyuza ayari yategetswe n’inama y’ababyei hakuwemo ayo Leta yunganiye, hari bamwe bagitegereje uko biza kugenda kuko hari n’ibigo bitarafata umwanzuro kuko ngo inama y’ababyeyi igomba kubanza kongera kwiga uko bahindura ibyemezo byari byafashwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mineduc nigire icyo ihita ikora kuko harimo amanyanga

Minani yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka