Kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura byihariye 47% bya Kanseri zose zivurirwa i Butaro

Mu gihe isi yose izirikana uburwayi bwa Kanseri tariki ya 4 Gashyantare buri mwaka, umunsi wahariwe kwita ku ndwara za kanseri, ibitaro bya Butaro bikomeje ubukangurambaga mu rwego rwo gusaba abaturage kwisuzumisha no kwivuza kare abantu bakareka imyumvire yo guhora bikanga amarozi mu gihe barwaye.

Ibitaro bya Butaro bifite ubushobozi bwo kuvura kanseri
Ibitaro bya Butaro bifite ubushobozi bwo kuvura kanseri

Mu mibare igaragara mu bitaro bya Butaro, Kanseri y’ibere ifata umwanya wa mbere ku kigero cya 26% naho iy’inkondo y’umura igafata 21% bya kanseri zigaragara muri ibyo bitaro. Bivuze ko 47% byihariwe n’ubwoko bubiri gusa bwa kanseri zigaragara mu bitaro bya Butaro.

Dr Sekagarura Raymond uhagarariye ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Butaro yabwiye Kigali Today ko, nubwo hari imbogamizi zakomye mu nkokora ubuvuzi, bitakuyeho serivisi zihabwa abivuza kanseri n’ubundi burwayi aho usanga hari abakomeje kugana ibyo bitaro barembye cyane kandi bakagombye kuba bavurwa Kanseri itarabarenga.

Avuga ko Abanyamahanga bamaze kumenya akamaro ko kwisuzumisha aho bakomeje kugana ibyo bitaro, nubwo ibibazo by’ingendo zirenga imipaka byagoranye cyane aho 10% mu bivuriza Kanseri mu bitaro bya Butaro baturuka mu bihugu cy’u Burundi na Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.

Dr Sekagarura Raymond yasobanuye iby'ubuvuzi bwa Kanseri mu bitaro bya Butaro
Dr Sekagarura Raymond yasobanuye iby’ubuvuzi bwa Kanseri mu bitaro bya Butaro

Bamwe mu barwayi bivuriza indwara za kanseri ku bitaro bya Butaro, nyuma yo kubona ko gukira indwara ya Kanseri bishoboka mu myaka myinshi bivuza indwara batazi, ubu ni abatangabuhamya bayo aho basaba buri wese kwisuzumisha, uwo abaganga basanze arwaye akavurwa hakiri kare.

Hakorimana Marie Claire wivuriza Kanseri yo mu ibere mu bitaro bya Butaro, mu buhamya bwe, avuga ko amaranye ubwo burwayi imyaka ibiri aho yatangiye kubabara ibere yarikoraho akumva harimo utubyimba.

Ntabwo yahise ajya kwipimisha kanseri, ahubwo ngo yamaze igihe kinini yivuza indwara atazi ndetse n’abamuvura batazi icyo bamuvura.

Ati “Nanyuze mu mavuriro menshi bampa imiti ariko batambwira icyo ndwaye kuko na bo ubwabo batari bakizi, ahubwo bajyaga bampererekanya mu mavuriro atandukanye. Naje kumenya icyo ndwaye ngeze i Kigali nyuma yo kumfata ibizamini.”

Uwo mubyeyi avuga ko uburwayi bwe bushobora kuba bwaramufashe nko mu myaka 12 ishize, kuko akibyara umwana we muto w’imyaka 10 aribwo yatangiye kujya yumva ububabare mu ibere ariko ntamenye icyo arwaye cyane ko ubuvuzi bw’indwara za kanseri butari bwagasakaye mu Rwanda.

Hakorimana Marie Claire ashima ubuvuzi yahawe
Hakorimana Marie Claire ashima ubuvuzi yahawe

Mugenzi we wivuza kanseri y’amara, avuga ko yamaze igihe mu rujijo rw’indwara arwaye akeka ko ari inzoka zo mu nda, ubundi agakeka ko arwaye igifu kubera kutihutira kujya ku bitaro ngo atange ibizamini, ahubwo akagura imiti muri farumasi akivura indwara atarwaye.

Agira ati “Namaze nk’amezi abiri ndibwa mu nda, ngakeka ko ari inzoka za amibe cyangwa se ko ari igifu. Naguraga imiti y’inzoka, nyuma ntangira kubona ibimenyetso bikomeye bituma ndeka iyo miti ngana ibitaro basanga ni kanseri yo mu mara.”

Nahimana Anesie ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, na we avuga ko yamaze igihe kinini atazi indwara arwaye ubwo yaribwaga mu mugongo, ahamya ko nyuma yo gupimwa bakamusangana ikibyimba mu mugongo cyavuyemo indwara ya Kanseri atangira gufata imiti.

Ngo kwisuzumisha agafata n’imiti byaramufashije cyane kuko atakibabara kandi n’ibimenyetso byatumaga aremba bitakimugaragaraho. Ashishikariza abarwayi kwirinda kunywa imiti batatanze ibizamini ngo bamenye uburwayi bafite.

Ubuvuzi bwa Kanseri mu Rwanda burarushaho gutera imbere

Dr Sebahungu Fidèle, inzobere mu ndwara zo mu mubiri (Internist) mu bitaro bya Butaro mu ishami ry’ubuvuzi bwa Kanseri, avuga ko ubuvuzi bwa Kanseri bwatangiye gutangirwa ku bitaro kuva mu mwaka wa 2012 kandi uko imyaka yigira imbere ngo ubu buvuzi bugenda burushaho kuzamura ubushobozi.

Agira ati “Guhera muri 2012, Leta y’u Rwanda yafatanyije na Partners in Health (PIH) bashyiraho ikigo cy’ubuvuzi bwa Kanseri ndetse bashyiraho n’ubushobozi bwo gupima izo ndwara ndetse ubu hari n’ubuvuzi bwa kanseri bwifashisha imirasire mu gushiririza zimwe muri kanseri zikenera ubwo buryo.”

Dr Sebahungu Fidèle, inzobere mu ndwara zo mu mubiri (Internist) mu bitaro bya Butaro
Dr Sebahungu Fidèle, inzobere mu ndwara zo mu mubiri (Internist) mu bitaro bya Butaro

Avuga kandi ko kugeza ubu, hari urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ruhabwa abakobwa bakiri bato ku buryo hitezwe ko zimwe muri kanseri zigaragara cyane nka kanseri y’inkondo y’umura n’ibere zizagenda zigabanya umurego mu myaka iri imbere.

Ku bwoko bubiri bwa kanseri, ifata amabere na kanseri y’inkondo y’umura, hamwe na PIH, ibitaro bya Butaro byashyizeho gahunda yo gupima no kwigisha abaturage guhera ku rwego rw’umudugudu kugira ngo abagaragaza ibimenyetso bibanziriza izo ndwara bitabweho hakiri kare, kuko bifasha mu mikirire y’izo kanseri.

Vestine Rugema umuforomo uhagarariye iyo gahunda, aremeza ko itanga umusaruro mwiza kuko buri kigo Nderabuzima gifite abaforomo bahuguwe, bafasha mu gukurikirana no gufata ibipimo by’ababyeyi baba bafite ibimenyetso bishobora kubyara uburwayi bwa kanseri y’ibere cyangwa inkondo y’umura.

Dr Sekagarura Raymond agaruka ku mwihariko w’ibitaro bivura Kanseri bya Butaro, ku bufatanye na Partners In Health, ibitaro byohereza abaganga bakajya gufata abarwayi mu ngo zabo aho ari ho hose baherereye mu gihugu bakabazana ku bitaro kugira ngo bahabwe ubuvuzi bakeneye.

Ibitaro bya Butaro byafunguwe ku mugaragaro kuwa 24 Mutarama 2011 na Perezida Paul Kagame nk’ ibitaro by’akarere ka Burera, ariko bikaba n’ibitaro byihariye ku buvuzi bw’indwara za Kanseri aho byakira abarwayi baturutse ku bitaro byose byo mu Rwanda, n’abaturuka mu bihugu by’abaturanyi.

Ibitaro bivura Kanseri bya Butaro byubatse mu Karere ka Burera
Ibitaro bivura Kanseri bya Butaro byubatse mu Karere ka Burera

Ni ibitaro kandi biterwa inkunga n’umushinga Partners in Health (Inshuti mu Buzima), Umuryango ufasha kandi ugashyikigira ibikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka