Dubai: Utubari twafunzwe kubera ubwiyongere bw’abandura Covid-19

Utubari n’ibindi bikora nkatwo mu Mujyi wa Dubai byategetswe gufunga imiryango nyuma y’uko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera, guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Dubai
Dubai

Abantu amagana n’amagana b’ibyamamare ku mbunga nkoranyambaga bo mu Bwongereza, mu Kuboza k’umwaka ushize kugeza muri Mutarama 2021, basesekaye mu Mujyi wa Dubai ukunze kurangwa n’ubushyuhe kubera izuba. Benshi muri bo bagendaga bavuga ko uruzinduko rwabo ruri mu rwego rw’akazi kihutirwaga, mu gihe Covid-19 ikomeje koreka imbaga hirya no hino ku isi.

Hagati aho ariko imibare y’abanduye Covid-19 nayo yakomeje kwiyongera, ndetse mu cyumweru gishize Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE) byashyizwe ku rutonde rw’ibitemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza.

Nyuma ni bwo amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ibyamamare binnyega icyo cyemezo kuri murandasi, bavuga ko biteye isoni kubona bangirwa kuva i Dubai none ubuyobozi bwaho nabwo bwatangiye kubashyiriraho amabwiriza akarishye mu gihe bakiriyo.

Utubari n’amazu yose akora nkatwo byafunzwe, mu gihe amaresitora n’ahacururizwa ibyo kurya bidatinda bazajya bafunga saa saba z’igicuku (1:am). Aberekana filime, amahoteli, amaduka n’ahandi hatembererwa n’abakerarugendo nabyo byashyiriweho amabwiriza yo kwirinda kwegerana abantu ari benshi.

Ibiro bishinzwe itangazamakuru muri Dubai (The Dubai Media Office), byavuze ko bibabaje kubona abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza Covid-19, ndetse bisohora itangazo rivuga ko amabwiriza yose arimo gushyirwaho agamije kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage bose utaretse n’abahatemberera.

Ibihugu bya UAE biherutse no kumara iminsi 17 ikurikirana abandura Covid-19 biyongera uko bwije uko bukeye, nubwo Umujyi wa Dubai muri Mutarama uherutse gutangaza ko urimo guhangana n’ikibazo uko bikwiye. Icyakora umujyi wari wabashije kwitwara neza mbere y’impera z’umwaka ushize, ariko aho abakerarugendo batangiriye kwisukayo mu mpera z’umwaka ibintu byasubiye irudubi.

Abashyirwa mu majwi cyane mu kunnyenga amabwiriza y’ubuyobozi bwa Dubai ni ibyamamare byo ku mbuga nkoranyambaga bikomeje kwinezeza aho biri muri za hoteli n’ahandi hirya no hino kubera izuba ryo muri UAE, mu gihe mu Bwongereza bari muri Guma mu rugo kugeza muri Werurwe.

Uwitwa Henry Simmons, icyamamare mu biganiro bica kuri televiziyo yagaragaje ifoto yafotoye umujyi ahagaze imbere y’icyumba cya hoteli arimo yandikaho amagambo agira ati: “Biteye isoni rwose”. Naho uwitwa Honey Evans uzwi cyane mu kwamamaza imyambaro, yateye urwenya abwira abamukurikira agira ati: “Ndabona nta yandi mahitamo mfite usibye kuguma hano, biteye isoni pe”.

Hagati aho ariko hari ababashije kuva i Dubai amayira akiri nyabagendwa babasha kugera iwabo mbere y’uko amabwiriza mashya atangira gushyirwa mu bikorwa, saa saba zo ku wa Gatanu. Muri bo harimo uwitwa Amy Wilson icyamamare mu gutaka amasura (make-up artist) wo mu Mujyi wa Sheffield, uvuga ko yagize amahirwe yo kubona itike y’indege ya nyuma yerekezaga mu Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka