Ese intanga ivamo umwana ifite umwihariko ku buryo umugore ahita amenya uwamuteye inda?

“Se w’umwana aba azwi na nyina” iyi ni imvugo ikunda kuvugwa n’abantu benshi, aho baba bumvikanisha ko nyina w’umwana byanze bikunze aba azi se w’umwana, nkibaza niba mu ntanga nyinshi zisohoka izavamo umwana iza ukwayo ku buryo umugore yahita amenya ko asamye.

Abantu benshi iyo bari kuganira cyangwa bamwe banajya impaka cyane cyane abagabo, bakumvisha ko byanze bikunze umugore aba azi umugabo wamuteye inda ku buryo atagira gushidikanya kuri se w’umwana. Nyamara njyewe nubwo ntabiha amanota ku ijana, ariko nemera ko harimo umubare runaka byashoboka ko umugore na we ubwe atamenya uwamuteye inda.

Ubusanzwe tuzi ko umugabo asohora intanga nyinshi icyarimwe kandi zose zitavamo umwana, ahubwo iyihuse muri zo igenda igahura n’intanga ngore bikaba ari byo bizavamo igi rizaba umwana. Iyo ntanga rero mpamya ko nta mwihariko iba ifite ngo mu gihe igeze mu mugore arahita amenya ngo ya yindi ivamo inda irinjiye. Niba haba hari n’itandukaniro runaka ryaba ribaho, byaba bizwi n’ababyigiye bafite ubumenyi buhanitse budafitwe n’umugore wese bityo n’umugore akaba yakwitiranya cyangwa agashidikanya ku muntu bakoranye imibonano mpuzabitsina akaba ari we umutera inda.

Hari n’abagabo bamwe wumva bavuga ngo iyo uri mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina agatera inda ahita abyumva, bityo umugore we abyumva cyane kuko ari na we uba usamye, nyamara njyewe numva ntabyemera ntyo, kuko intanga yateye inda ntaho iba itandukaniye na za zindi ibihumbi bingahe wayisohoranye na yo, ku buryo wahita uvuga ngo ya yindi yaje inda yinjiye.

Mpamya ko umugore ashobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo batandukanye mu gihe gito cyane ari mu gihe cy’uburumbuke, bityo kubera ko imibonano mpuzabitsina yabonetsemo umusaruro wo kurema umwana(gutwita) nta mwihariko uba urenze ku yindi bakoze, nyuma yo gusama ukazasanga umugore afite gushidikanya yibaza muri ba bagabo baryamanye kuri wa munsi atekereza yaba yarasamiye uwaba yaramuteye inda. Bamwe rero bagahitamo uwo bakwitirira uwo mwana bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ibi kandi mbishimangiraho cyane, turetse n’abantu baba bashobora kuba bakora imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye, ari umugore ubana n’umugabo we wenda batanacana inyuma, ujya kumva ukumva inda imaze kugira igihe runaka ngo baratunguwe kuko batari bazi ko umugore yasamye. Abenshi bakabimenya ari uko babuze imihango cyangwa yatangiye kubona ibindi bimenyetso. Ibi bisobanure ko yaba umugabo wateye inda, yaba umugore wasamye, bose ntawigeze abimenya, kuko ari imibonano mpuzabitsina iba yakozwe mu buryo busanzwe.

Icyakora nemera ko umugore ufite umugabo umwe, udacaracara ngo akorane imibonano n’undi, uwo rwose byanze bikunze se w’umwana aba amuzi 100%. Naho undi wese, mu gihe yaba yakoze imibonano mpuzabitsina n’abagabo batandukanye na we ubwe yayoberwa se w’umwana, umwana akabaho yaritiriwe se utari nyakuri kubera ko na nyina umubyara atamuzi bitewe n’impamvu zitandukanye.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Umuntu yasama akajya mumihango

Shirimpaka pacifique yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Urakora ubushakashatsi. Ivyuvuga nivyo wiyumvira nta recherche wagiz.il faut Kubaza Abahinga. Si non c’est une affirmation gratuite

Vianney yanditse ku itariki ya: 7-02-2021  →  Musubize

Nemerqko kubabavugako nyinaw’umwana ariwe umenya se arukuberako ariwubuzi uwobaryamanye mugihecyuburumbuke akabatarigeze ajarajara n’aho iyoyajarajaye nanyirubwite (umugore) nramumenya,kdi nayamvugo nyirukuyivuga aramutse abizi ahontiyakayikoresheje arinacyo cyatumye habahwibizamini bita ADN.(Bapima amaraso kumwana n’uwobita umubyeyi we).

N sylvain yanditse ku itariki ya: 7-02-2021  →  Musubize

Ndibuka umwarimu wari umuhanga muri Biology yatubwiye ko uretse ko imibonano usanga ikorwa mu kavuyo umuntu ugasanga ntiyitonze ngo asabane nuwo bayikorana ubundi ngo Iyo witonze neza Iyo intanga ivamo umwana yinjiye (ihuye nindi )urabyumva wasanga babyumva ahubwo ntibasobanukirwe ibyaribyo.

Machu yanditse ku itariki ya: 7-02-2021  →  Musubize

Nta reference ufite. Ubuse dutahanyiki muriyi nkuru?

Charles yanditse ku itariki ya: 7-02-2021  →  Musubize

Dore jyewe ukombyumva kugirango twe abagore cg igitsina gore tumenye igihe twasamiye. Wenda kubabana nabagabo rimwe narimwe biragirana . Arko nkabatabana nabo tuba tuzi kwibarira mugihe cyacu cyi mihango bityo ukaba uzi uwomwabonanye mugihe cyuburumbuke 💁niho twahera rero tuvugako ntawuyoberwa se wumwana. Murakoze 🙋

tuyisenge valentine yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Nyemereara nkubaze nange none mugihe cyo gusama ko hariminsi runaka intanga ngabo imara muri nyababyeyi

Icyo gihe umugoe/umukobwa akoranye n’abagabo 3 batandukanye intanga zabo zose ko ziba zirihabwe muri nyabababyeyi imwe nigute yamenya iyahise ihura nintanga ngore yarekuwe ?

Murakoze!!

Alias yanditse ku itariki ya: 7-02-2021  →  Musubize

Uzatubarize impuguke mu byubuzima bwimyororokere iyi nkuru yuzuye uko ubyumva wowe ubwawe uzatubarize nushaka kuvuga uko ubyumva nawe uzaze muri comment nawe

Alias yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

ibi bintu najyaga nicara nkibaza koko niba umugore yatwita nawe akayoberwa ise w’umwana. Ariko ngendeye kubyo societe ivuga nari narabyakiriye nyine ko aribyo. Gusa ukuntu ubisobanuye ndabyumva ko bishoboka pe.
Nonese wa mugani iyo ntanga iza icuranga ku buryo umuntu yahita amenya ngo yayindi y’inda irinjiye! Ndakwemeye uzi gusobanura.

cadette yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Ariko niba abagore n’abakobwa bumviraga Imana,bakareka gusambana,iki kibazo cyo kumenya uwabateye inda ntabwo cyabaho.Gusambana biteza ibibazo byinshi,arimo no gukuramo inda.Nyamara bakabyita "kuba mu rukundo".Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

uwizeye yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Mbona impamvu babivuga aruko bashobora kuba babana, umugore mugihe cyuburumbuke akamwibeta bakamutera inda igihe runaka akazaba azi ukuri ariko umugabo ntamakuru azaba afite.
Cyangwa wawundi udafite uzwi niba akoranye nabatatu mukweze we azaba azi uwo bahuye muburumbuke, mukugena uwamuteye inda azashingira kunyungu azabona murumwe muri babandi.

Innocent yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka