MINAGRI na AGRITERRA batangiye guhinga inkeri mu turere dutandukanye tw’igihugu

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifatanyije n’Umuryango w’Abahinzi-borozi bo mu Buholandi witwa Agriterra, batangiye kugeragereza imbuto z’inkeri mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, kugira ngo Leta iruhuke gutumiza izo mbuto hanze y’igihugu.

Abayobozi batandukanye mu gikorwa cyo gutera inkeri
Abayobozi batandukanye mu gikorwa cyo gutera inkeri

Inkeri zisanzwe ari imbuto ziribwa, ariko zinakorwamo ibintu bitandukanye nk’umutobe (jus na divayi), ibirungo nka ‘confiture, magi’ n’ibindi, yawurute n’amafu ahesha ibintu bitandukanye kugira ibara n’impumuro byihariye.

Umunyemari Sina Gérard utunganya ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye mu Rwanda, avuga ko inkeri ari imari ishyushye kuko ikilo kimwe cyazo kigurwa amafaranga atari munsi ya 500, kandi agahamagarira uwaba azifite wese kuzimugezaho akamuha amafaranga.

MINAGRI yo ikomeza ivuga ko u Rwanda rutumiza toni zirenga 200 z’inkeri buri mwaka.

Ku wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2021, nibwo Umuryango Agriterra wagejeje mu Rwanda ingemwe 70,000 z’inkeri zo mu bwoko bwitwa ‘Bravura’ ziturutse mu Buholandi.

Abaturage bishimiye icyo gihingwa
Abaturage bishimiye icyo gihingwa

MINAGRI na Agriterra batangiye kwifashisha amakoperative y’abahinzi mu turere twa Rwamagana, Rulindo, Muhanga, Rutsiro na Karongi, aho bahinga izo nkeri ku buso buto buto kugira ngo babanze barebe ko zibasha kwera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Biteganyijwe ko izo nkeri zizatangira gutanga umusaruro nyuma y’iminsi 90 (amezi atatu), kandi zikaba zishobora kumara umwaka zisoromwa inshuro ebyiri buri cyumweru.

Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Peter Ntaganda agira ati "Igerageza rikorerwa ku mirima mito, ariko kugira ngo tugire ishusho rusange y’urwunguko rw’ubuhinzi, twasabye ko imirima yose uyiteranyije, yaba ifite ubuso bungana na hegitare imwe n’igice".

Umujyana w'Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Peter Ntaganda
Umujyana w’Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Peter Ntaganda

Umukozi ushinzwe ubujyanama mu muryango Agriterra, Ntakirutimana Jean Marie, avuga ko mu mwaka ushize wa 2020 batangiye igerageza rya mbere ry’amoko abiri y’inkeri (Bravura na Furore) ku butaka bw’i Muhanga na Rutsiro bagasanga Bravura ari yo yera neza kandi ikundwa cyane.

Ntakirutimana yakomeje asobanura ko ubutaka bungana na hegitare imwe, bushobora gutanga inkeri zingana na toni 50, kandi we na MINAGRI bakizeza ko igiciro cy’inkeri za bravura kizaba ari amafaranga hagati ya 1,000 na 1,500 kuri buri kilo, ati "Urabyumva ko umuhinzi akirigita ku ifaranga".

Umukozi wa Agriterra asobanurira abaturage b'i Rulindo uko batera inkeri
Umukozi wa Agriterra asobanurira abaturage b’i Rulindo uko batera inkeri

Umunyemari Sina Gérard ari we nyiri uruganda Urwibutso, avuga ko arimo kubaka urundi ruganda ruzakenera cyane inkeri mu gukora amasabune, kuko zitanga ikinyabutabire cyitwa arome gitera isabune guhumura.

Sina ati "Ndizeza aba bahinzi ko isoko ry’inkeri nta na rimwe rizigera ribura, kuko iyo tuzakira n’ubundi ntabwo ziba zihagije".

Habimana Elie ukuriye Koperative COVAMABA yo muri Rulindo ndetse n’Umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mulindwa Prosper, bavuga ko ubuhinzi bw’inkeri ari kimwe mu bizahindura imibereho y’abaturage.

Inkeri ni imbuto zikunzwe
Inkeri ni imbuto zikunzwe
Umujyanama w'Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI(guhera iburyo), Umuyobozi wungirije w'akarere ka Rulindo hamwe na Sina Gerard batera inkeri
Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI(guhera iburyo), Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo hamwe na Sina Gerard batera inkeri
Ingemwe z'inkeri
Ingemwe z’inkeri
Inkeri zerera amezi atatu kandi umuhinzi akamara umwaka azisarura
Inkeri zerera amezi atatu kandi umuhinzi akamara umwaka azisarura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka