Coronavirus yibasira cyane impindura bikagira ingaruka zikomeye ku mubiri – Ubushakashatsi

Inkuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, ivuga ko ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko Coronavirus nshya yibasira cyane impindura (Pancreas) ku buryo butaziguye, igahungabanya imikorere yarwo bikomeye.

Coronavirus yibasira impindura bikabangamira imikorere y'umubiri
Coronavirus yibasira impindura bikabangamira imikorere y’umubiri

Ubusanzwe impindura ngo igira imirimo ibiri ikomeye mu mubiri w’umuntu, harimo gukora imvubura zifasha mu igogorwa ry’ibiryo, gukora no kohereza imisemburo ya ‘insulin’ ishinzwe kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso, na ‘glucagon’ ishinzwe kuzamura urugero rw’isukari mu maraso.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, ngo bije ari igisubizo cy’ukuntu ibibazo bijyanye n’isukari yo mu maraso byakunze kugaragara mu barwayi benshi ba Covid-19. Iyo ngo ni nayo mpamvu kuva icyorezo cya Covid-19 cyaduka, hagiye habaho za raporo zigaragaza ubwiyongere bw’indwara ya Diyabete bitewe n’iyo virusi.

Ikindi bavuga muri iyo nkuru ni uko ubu ngo urukingo rumwe ruhagije ku bantu bigeze kurwara Covid-19 bakayikira, aho kuba inkingo ebyiri nk’uko byari bisanzwe, kuko bo baba bafite amahirwe y’uko ubudahangarwa bw’imibiri yabo buba bwaramaze kumenya iyo virusi.

Dr Menelas Nkeshimana, ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi mu itsinda ryo kurwanya Covid-19 mu Rwanda, yavuze ko mu Rwanda ubu bataramenya niba icyo cyo gutanga urukingo rumwe ku bantu bigeze kurwara covid-19 kizabaho.

Agira ati “Kubera ko abarwaye Covid-19 bakayikira baba bafite ubudahangarwa bwo kuba batakongera kuyandura bumara nibura amezi atanu, reka dukingire duhereye ku bantu bakuze cyane ni urugero, kuko batarayirwara ariko bashobora kuyirwara ejo cyangwa ejobundi”.

Dr Nkeshimana yavuze ko u Rwanda rwamaze kubona inkingo, ndetse rukaba rwitegura gutangira gukingira, ariko ubu ngo icya mbere ni ukumenya abazabanza gukingirwa abo ari bo, kuko ngo inkingo zabonetse ari nkeya ugereranyije n’umubare w’Abanyarwanda bagombye kuzihabwa.

Mu kumenya abazazihabwa mbere, ngo ni ukureba abantu batanga serivisi zikenerwa n’abantu benshi, ku buryo umuntu utanga serivisi runaka ashobora kwanduza umubare munini w’abantu aramutse yanduye bitewe n’ubwoko bw’akazi akora.

Dr Nkeshimana ati “Urugero nk’abakozi bo kwa muganga, abantu ntiwabakumira kujya kwivuza, kuko ni ngombwa ko umuntu yivuza, ariko usanga abantu batubaza bati ko tujya kwa muganga ugasanga turahahurira turi benshi, ubu ntitwahandurira Covid-19? Umuganga yakira abantu baje kwivuza indwara zitandukanye kandi benshi ku buryo aramutse yanduye Covid-19 yakwanduza benshi”.

Ati “Ni kimwe n’umupolisi ushinzwe umutekano ku kibuga cy’indege, reba abantu yakira bamunyuraho uko bangana, ni benshi ku buryo aramutse yanduye Covid-19 na we yakwanduza umubare munini w’abantu. Ikindi kizarebwaho ni icyiciro cy’imyaka umuntu arimo kuko hari abantu baba bafite ubudahangarwa bw’umubiri butagikomeye bitewe n’imyaka bagezemo”.

Dr Nkeshimana asobanura ko bafatiye ku ngero z’ibindi bihugu byagiye bihura n’ikibazo cyo gutanga inkingo za mbere nyuma iza kabiri zikabura kandi zuzuzanya, ubu ngo u Rwanda rwiyemeje ko igikorwa cyo gukingira nigitangira, umuntu azajya akingirwa urukingo rwa mbere, ariko urwa kabiri azahabwa na rwo ruhari rubitse mu bubiko bw’ivuriro.

Ibyo ngo biraterwa n’uko hari bimwe mu bihugu byagize ikibazo cy’ibura ry’inkingo za kabiri, umuntu agakingirwa, iminsi yo gufata urukingo rwa kabiri yagera rukabura burundu kuko zabaye nkeya.

Ku bijyanye no kuba Coronavirus nshya yibasira impindura cyane, bikabangamira imikorere y’imisemburo ishinzwe kugenzura isukari mu maraso, ndetse bigatera ikibazo gikomeye ku bantu basanganywe indwara ya Diyabete, Dr Nkeshimana na byo agira icyo abivugaho.

Uwo muganga ahamya ko Coronavirus nshya ivugwa muri bimwe mu bihugu by’i Burayi itaragera mu Rwanda, ariko ngo na Covid-19 isanzwe ubu u Rwanda ruhanganye na yo, ifata ku mpindura ndetse ikabangamira imikorere y’imisemburo ya ‘insulin’ na ‘glucagon’.

Ni ikibazo rero ku bantu basanganywe indwara ya Diyabete, kuko kugenzura isukari bihita bigorana, icyo kibazo ngo batangiye kukibona kuva Covid-19 ikigera mu Rwanda.

Ubu mu Rwanda ngo hari abarwayi ba Covid-19 bagiye bapfa batishwe na yo, ahubwo ari uko yabasanganye indwara nka Diyabete, bikananirana kuyisubiza ku rugero rukwiye, umurwayi agapfa.

Icyo ngo cyabaye ku mwana w’umukobwa uherutse kwicwa na Covid-19 mu Karere ka Rusizi, kuko ngo yayanduye, bihurirana n’uko yari anarwaye Diyabete nubwo we atari asanzwe abizi, abaganga bagerageza kumufasha ngo isukari isubire ku rugero rukwiye biranga arapfa.

Dr Nkeshimana yongeraho ko nubwo inkingo zaza, abantu bakwiye gukomeza ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuko abantu bose batazahita bakingirwa bitewe n’uko inkingo zabonetse ari nkeya ugereranyije n’abatuye u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Doré ubundi abantu bakagombye gukingirwa,mbere yabandi 1 abakora muli services zubuzima 2 a bafite imyaka kuva kuli 60 nabandi bafite izindi ndwara,3 aba motari batwara abantu batandukanye,kandi nta cm1 iba ilihagati yumugenzi,numumotari) 4 abashoferi,kubera kujya ahantu nkabatwara,ibicuruzwa bajya hose mugihugu 5 abakozi bazagasutamo 6 aba polisi 7 a bacuruza mumasoko manini,8 abakora mumabanki,9 a bacuruza za mobile money 10 abasigaye *

lg yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka