Yibagishije izuru kugira ngo ribe ryiza ahubwo ritangira kubora

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa basaba ko amategeko agenga ibyo kubaga hagamijwe kongera ubwiza yakazwa.

Nyuma y'ibyamubayeho, Gao Liu agira abantu inama yo kwitonda mu gihe bagiye kwibagisha bashaka ubwiza (Ifoto: Sina Weibo)
Nyuma y’ibyamubayeho, Gao Liu agira abantu inama yo kwitonda mu gihe bagiye kwibagisha bashaka ubwiza (Ifoto: Sina Weibo)

Ibi barabivuga nyuma y’uko Umushinwakazi w’umuririmbyi wanakinnye muri Filimi zitandukanye ndetse agakora no mu biganiro bihita kuri Televiziyo aho mu gihugu cye, tariki 4 Gashyantare 2021, yerekanye amafoto y’ukuntu izuru rye ryangiritse nyuma yo kuribagisha kugira ngo barigire neza uko we yabyifuzaga ariko ntibyamuhira.

Ayo mafoto yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga, yatumye abazikoresha cyane aho mu Bushinwa, benshi bandika bavuga ko Leta y’icyo gihugu, ikwiriye gukomeza amategeko agenga ibijyanye no kubaga cyangwa gukora ibindi bijyana n’ubwiza (cosmetic surgery industry).

Uwo mukinnyi wa Filimi witwa Gao Liu, yanditse kuri konti ye ya ‘Sina Weibo’ (urubuga ruhuza abantu benshi aho mu Bushinwa), avuga ko imwe mu nshuti ze yamubwiye ko afite isura nziza rwose, uretse izuru rye ritari ryiza. Nyuma yo kumubwira ko afite izuru ritari ryiza, ngo yanahise amurangira ibitaro byamufasha kuritunganya, ibyo bitaro ngo biherereye mu Mujyi wa Guangzhou, mu Majyepfo y’u Bushinwa.

Gusa nyuma yo kugera kuri ibyo bitaro, serivisi yasabaga ntiyagenze neza uko yabyifuzaga, ahubwo yatangiye kurwara ku zuru ku buryo bwisubiramo (repeated nose infections) ndetse n’inyama zo ku zuru zirapfa zitangira no gusa n’izibora (necrosis).

Gao yandika kuri urwo rubuga yagize ati "Nyuma naje kumenya ko ibyo bitaro bibaga abantu bijyanye n’ubwiza (plastic surgery hospital), bitari bifite uburenganzira bwo kubaga ku mazuru kuko bitabifitiye ubushobozi ".

Umukozi w’ibyo bitaro yavuze ko ubu bari mu nzira y’ubutabera, kandi n’umukozi w’ibyo bitaro by’i Guangzhou yavuze ko icyo kibazo kiri mu bugenzacyaha.

Uwitwa Shen Binti, umunyamategeko ukorera i Beijing mu Bushinwa, yabwiye ikinyamakuru Global Times dukesha iyi nkuru ko ibyo bitaro byabaze Gao Liu byagombye kubiryozwa, bikishyura amafaranga y’icyo gikorwa Gao yari yishyuye (medical expenses), bikishyura amafaranga azakoreshwa mu kongera kubaga izuru rya Gao, kugira ngo rivurwe, ndetse bikanishyura amafaranga y’uko Gao yahombye mu kazi ke, ndetse agatakaza akazi bikarushaho kumuhombya.

Nk’uko Gao abivuga, ngo yari yasinye amasezerano yo gufata amashusho ya filimi ebyiri (drama), ariko ako kazi yaragatakaje bitewe n’uko yabazwe nabi ntakire, ubwo aba ahombye ibihumbi magana ane (400.000) by’ama ‘yuan’ aya akaba ari amafaranga yo mu Bushinwa, ni ukuvuga angana na miliyoni 61 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Gao yagize ati “Kandi ikibabaje cyane ni ukuntu ngomba kuzishyura ama ‘yuan’ agera kuri Miliyoni ebyiri kuko nishe amasezerano”.

Gao asoza asaba abantu kujya bitonda mu gihe bagiye kwibagisha, bijyanye no gutunganya ubwiza, ko bazajya bitondera ibigo cyangwa amavuriro bagana ngo abafashe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka