Byakomeye hagati ya Mbappé n’umusenateri wo muri Paraguay bateranye amagambo nyuma y’umukino wahuje Ubufaransa na Paraguay
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, n’Umusenateri wa Paraguay, Celeste Amarilla, bakomeje guterana amagambo nyuma y’umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi wahuje u Bufaransa na Paraguay, warangiye Abafaransa batsinze igitego 1-0.
Ubushyamirane bwatangiye nyuma y’uyu mukino, aho Celeste Amarilla yanenze imyitwarire ya Mbappé, amushinja kwerekana ubwibone no gusuzugura abakinnyi ba Paraguay ndetse n’igihugu cyabo.
Mu ibaruwa ifunguye yandikiye Mbappé, Amarilla yavuze ko ikibazo afitanye na we kidafitanye isano n’u Bufaransa nk’igihugu, ahubwo ari imyitwarire ye ku giti cye.
Yagize ati "Nta kibazo mfitanye n’u Bufaransa. Nize mu Bufaransa kuva mfite imyaka ibiri kugeza ku myaka 17, mvuga Igifaransa kandi nkunda gusura u Bufaransa. Ikibazo kiri hagati yawe nanjye."
Uyu musenateri yavuze ko mbere y’umukino Mbappé yavuze amagambo yabonaga asuzugura Paraguay, arimo ayo yavuze ko nibiba ngombwa "bazashyira amaboko mu mwanda", ibintu yavuze ko Abanya-Paraguay babyumvise nk’uko yabagereranyaga n’umwanda.
Yanamushinje gusuzugura abakinnyi ba Paraguay mu mukino no gutuka umwe muri bo akoresheje amagambo y’ibitutsi akomeye akoreshwa muri Amerika y’Epfo.
Amarilla yavuze kandi ko Mbappé yagaragaje kutubaha umunyezamu wa Paraguay nyuma y’umukino, amushinja kumusakuriza mu maso no kwanga kumusuhuza.
Yagize ati "Kubaha uwo mwahanganye nyuma y’umukino ni ikintu cy’ingenzi. Ariko wanze no kumuha umukono, ahubwo umusakuriza mu maso wishimira intsinzi. Ibyo byababaje igihugu cyose."
Yemeye ko na we yakoze amakosa
N’ubwo yashinje Mbappé imyitwarire idakwiye, Amarilla yavuze ko na we yicuza amagambo y’uburakari yanditse ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’umukino.
Yavuze ko yahise ayasiba amaze kubona ko na we yari ari gusubiza ibitutsi akoresheje ubundi buryo adashyigikiye.
Ati "Nahise menya ko nanjye nari ndi gusubiramo imyitwarire nanga, ni yo mpamvu nasibye ibyo nanditse."
Yasabye Mbappé gusaba imbabazi
Muri iyo baruwa, Amarilla yasabye Mbappé gusiba amagambo yamwise "umugore uteye ishozi kandi udakwiriye umwanya arimo" no kumusaba imbabazi.
Yavuze ko ayo magambo ari ihohoterwa rikorerwa umugore uri mu buyobozi kandi ko ashobora no kumurega mu nkiko niba atisubiyeho.
Ati "Sinzihanganira ihohoterwa ryawe. Nta burenganzira ufite bwo kumbwira ko ndi umugore uteye ishozi kandi udakwiriye inshingano mfite. Ndasaba ko usubiza ayo magambo ukansaba imbabazi, bitaba ibyo nzatekereza kugana inkiko."
Intandaro y’aya makimbirane
Aya makimbirane aje nyuma y’uko Amarilla yari yabanje kwandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo yakomeje kuvugwaho cyane anengwa nk’arimo ivangura rishingiye ku ruhu, ibintu byateje umwuka mubi hagati ye na Mbappé.
Nyuma y’ayo magambo, Mbappé na we yamusubije amwita "umugore uteye ishozi kandi udakwiriye umwanya arimo", amushinja guha Paraguay isura mbi no gukwirakwiza urwango n’ivangura.
Iyi ntambara y’amagambo yakomeje gukurura ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira Amarilla bavuga ko Mbappé yagombaga kurangwa n’ubupfura nyuma y’umukino, mu gihe abandi bavuga ko amagambo ya mbere ya Amarilla yari arimo ivangura ridakwiye ku muyobozi wa rubanda.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|