Perezida Tshisekedi asimbuye Ramaphosa ku buyobozi bwa Afurika yunze Ubumwe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ahawe kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, akaba asimbuye mugenzi we wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, ibyo bikaba byabereye mu nama y’inteko rusange isanzwe ya 34 ya Afurika yunze Ubumwe.

Tshisekedi (wambaye indorerwamo) na Ramaphosa basimburanye ku buyobozi bwa Afurika yunze Ubumwe
Tshisekedi (wambaye indorerwamo) na Ramaphosa basimburanye ku buyobozi bwa Afurika yunze Ubumwe

Tshisekedi agiye kuri uwo mwanya mu gihe kigoye, kuko isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, yabangamiye cyane urwego rw’ubuzima ndetse n’ubukungu.

Ku murongo w’ibyigirwa muri iyo nama, harimo no kuganira ku rukingo rwa coronavirus, ahazaturuka ubushobozi bwo kurugura n’ibindi.

Félix Tshisekedi wasimbuye Cyril Ramaphosa Perezida wa Afurika y’Epfo yashyikirijwe ibirango bigizwe n’ibendera hamwe n’inyundo ikozwe mu giti bigaragaza ububasha yahawe.

Perezida Félix Tshiseketi afite manda y’umwaka yo kuyobora uyu muryango, akaba ashyizwe imbere ibintu agombakwitaho birimo; kurwanya icyorezo cya COVID-19, guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, guteza imbere amahoro n’umutekano, guteza imbere umuco, ubwuzuzanye mu muryango n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka