Umwana yishwe n’amazi yamutwaye avuye ku ishuri

Umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu wo mu murenge wa Musanze yatwawe n’umwuzure ahasiga ubuzima, ubwo yari avuye kwiga ku ishuri ribanza rya Nyarubande riherereye mu Murenge wa Kinigi ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021.

Amazi aturuka ku mvura nyinshi akunze guteza ibibazo birimo n'impfu
Amazi aturuka ku mvura nyinshi akunze guteza ibibazo birimo n’impfu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Dushime Jean, yabwiye Kigali Today ko ubwo abana batahaga bava ku ishuri imvura yabasanze mu nzira barugama.

Uwo mwana na mukuru we w’imyaka 10 babonye ko bubiriyeho mu ma saa moya bakomeza urugendo bagana iwabo, bageze ahantu amazi yarengeye ubutaka uwo mwana muto ashatse gutambuka, amazi amurusha imbaraga aramutwara.

Uwo muyobozi yavuze ko amazi yatwaye uwo mwana ngo nubwo amwe ari aturuka mu Birunga ajya mu mugezi witwa Bahinda, ngo abantu bakuru basanzwe bahanyura no mu gihe wuzuye.

Ati “Ni amazi y’isuri akunze kurengera umugezi wa Bahinda wiremye vuba abantu basanzwe bahanyura, ni amazi aturuka mu Birunga. Noneho imvura yaguye ari nyinshi iharema umwuzi (umuyoboro w’amazi) mushyashya, ubwo rero uwo mwana witwa Munezero w’imyaka itandatu yashatse gutambuka amazi amurusha imbaraga ahita amutwara, umurambo twawubonye mu gitondo.

Abajijwe aho ibikorwa byo kubaka inzira zikumira amazi aturuka mu Birunga bigeze, uwo muyobozi yavuze ko byamaze kuzura, yongeraho ko kugeza ubu amazi ava mu Birunga atagiteye ibibazo nk’uko byahoze, gusa ngo iyo imvura iguye amazi akaba menshi ngo hagenda hirema imyuzi mito, ari yo ikomeje gutera impungenge ku bana bato bajya kwiga.

Agira ati “Igikorwa cyo kubakira imyuzi cyararangiye bari kugisoza, ntabwo amazi acyangiza ibikorwa remezo ngo atware n’ubuzima bw’abantu, ahubwo igikomeje guteza ibibazo ni iyo imvura yaguye, ku bana bato birabagora kunyura muri utwo tuyira tuba twuzuye amazi”.

Uwo muyobozi arasaba ababyeyi kujya baherekeza abana babo muri ibi bihe by’imvura no kubasanganira mu gihe bavuye ku ishuri, kuko hari ubwo abo bana bakinira muri ayo mazi bikaba byabagiraho ingaruka dore ko mu cyumweru kimwe ayo mazi aherutse gutwara ubuzima bw’undi mwana utuye muri ako gace.

Yagize ati “Ababyeyi turababwira ko abana bato nka bariya bagomba kugira abaherekeza bakagira n’abajya kubasanganira bava ku ishuri, biroroshye kuko muri ibi bihe bari no gutaha kare, bari gutaha saa cyenda kubera ikibazo cya COVID-19”.

Arongera ati “Ikindi bagomba kubereka inzira bagomba kunyuranamo kuko n’ubundi aho bambukiye ni ahantu mu mirima hadasanzwe inzira nyazo mu gihe hari inzira zikoze neza zirimo n’ibiraro, niyo mpamvu umwana agomba kugira uza kumusanganira akamwereka inzira agomba kunyura mu gihe imvura yaguye, ikindi hagakorwa ubukangurambaga mu bana kuko iyo batashye rimwe na rimwe hari ubwo bakinira mu mazi, nk’ubu ejobundi mu bihe bishize hari undi mwana watwawe n’amazi”.

Mu gihe uwo muyobozi asaba ababyeyi gufasha abana kunyura mu nzira zemewe hirindwa impanuka zaterwa n’amazi y’imvura, umushinga wo gukumira amazi ava mu birunga hubakwa inzira zayo watangiye mu mpera z’umwaka wa 2019, aho icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga uzatwara agera kuri miliyari 35, cyashowemo miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda kiri hejuru ya 96% gishyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka