Mike Kayihura yasohoye indirimbo nshya nyuma ya ‘Prix découvertes RFI’

Umunyarwanda Mike Kayihura wahataniye igihembo cya Prix découvertes RFI 2020, ariko amahirwe ntiyamusekera ngo acyegukane, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Jaribu’ ivuga ku bihe bikomeye isi irimo kandi we arimo agerageza urukundo.

Mike Kayihura yasohoye indirimbo yise 'Jaribu'
Mike Kayihura yasohoye indirimbo yise ’Jaribu’

Nyuma ya Sabrina, indirimbo Kayihura yakoranye na Kivumbi yakunzwe cyane yaje kujya mu irushanwa rya Prix décovertes RFI, Kayihura yakoze indirimbo ivuga ku bihe bigoye abantu barimu.

Iyo ndirimbo yakorewe amajwi na producer Madebeat, amashusho agakorwa na Girishya Serge, ni yo Kayikura yashyize hanze mu muzingo w’indirimbo (Extended Play List) arimo gukora. Uwo muzindo witwa “Zuba”, uzaba uriho indirimbo umunani (8) yiteguye gusohora muri uyu mwaka wa 2021.

Kayihura mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko yishimira gukorana n’itsinda ry’abamufasha gukora umuziki, kurusha uko yakorana n’inzu zikora umuziki (record label).

Kalisa Darius uharanira inyungu za Kayihura, avuga ko ibyo bifasha umuhanzi kumva ko ari we nyir’ibihangano.

Ati “Usibye kuba inzu zitunganya umuziki zigira byinshi zisaba, ariko iyo umuhanzi akorana n’itsinda rye, icyo gihe umuhanzi aba afite uburenganzira 100% ku bihangano bye”.
Muri Prix de la découvertes RFI 2020, Kayihura yari yageze mu bahanzi 10 bari basigaye bahatanira icyo gihembo ari na ho yaviriyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka