Bugesera: Abasaga 100 bafatiwe mu tubari na resitora barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Nyuma y’uko bigaragaye ko mu Karere ka Bugesera abaturage barenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa Gatandatu Polisi y’Igihugu yakoze igikorwa cyo gufata abakora ibikorwa bitandukanye byo kurenga kuri ayo mabwiriza.

Abafashwe bajyanywe muri Stade ya Bugesera kugirwa inama no guhanwa
Abafashwe bajyanywe muri Stade ya Bugesera kugirwa inama no guhanwa

Mu bafashwe harimo abacuruza inzoga mu tubari mu gihe utubari twafunzwe, hakabamo abajya muri za resitora bakarirayo kandi resitora zarasabwe kujya zitanga amafunguro ku bayatahana gusa.

Abo bose bafatiwe mu tubari dutandukanye turimo akitwa Kwa Celestin, ahitwa Hilton Hotel, ku Gahembe ndetse no mu tundi tubari dutandukanye muri aka Karere.

Abafashwe bararenga 100 bakaba bose bajyanywe muri sitade ya Bugesera. Mu bafatiwe mu tubari na resitora i Bugesera harimo n’abari baturutse i Kigali.

Abafatiwe muri ibi bikorwa hamwe na ba nyiri utubari bafatiwemo bose, bahuriza mu kwemera amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid19, bakavuga ko kuba bafashwe byabahwituye bakaba bizeza Abanyarwanda ko bagiye gukurikiza amabwiriza nk’uko yateganyijwe mu byemezo by’Inama y’abaminisitiri.

Meya wa Bugesera Richard Mutabazi
Meya wa Bugesera Richard Mutabazi

Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugezera, yabwiye Kigali Today ko mu bafashwe abenshi atari ubwa mbere bafashwe, bakaba bagiye kubafatira ibyemezo bikarishye, ngo kuko bigaragara ko bigometse ku mabwiriza yo guhangana n’iki cyorezo.

Ati “ Ubu tugiye kongera imbaraga mu guhana aba bantu kuko bose ntanumwe uvuga ko atari azi aya mabwiriza kandi abenshi si n’ubwa mbere bafashwe.”

CP JB Kabera Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu
CP JB Kabera Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yatangaje ko iki gikorwa cyagaragaje ko hari andi makosa menshi ari gukorwa muri ibi bihe, Polisi ikaba igiye kuyahagurukira.

Yagize ati” Twasanze hari abasaba impushya babeshya aho bagiye kandi bazisaba bagatanga lifuti, ni yo mpamvu guhera ubu ntawe uzongera gutwara umuntu udafite uruhushya mu modoka. Umuntu uzajya utwara abantu badafite uruhushya mu modoka tukabafata tuzajya tubasigarana we akomeze.”

Yakomeje agira ati” Polisi ntizatezuka mu kugenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza kandi ntizatezuka no guhana abatayubahiriza. Abanyarwanda bamenye ko aho waba uri hose ntaho Polisi itagusanga.”

Muri aba harimo 9 bari baturutse i Kigali
Muri aba harimo 9 bari baturutse i Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

rwose abonibo barikuduteza ,ibibazo
babihanirwe, ahubwo police n’izindi nzego, mukaze ingamba kuko , mubyaro bwacu, hirya no hino, utubali, indwano zan’ijoro , birakomeje, kugeza bukeye *Ex # mubyaro bya RUTSIRO na NGORORERO utubali ni 24h kuri 24h kandi naba nyakigali baba barimo,mwadufashijekoko, uwampa smartphone nkabaha amafoto? murakoze.

johnson yanditse ku itariki ya: 7-02-2021  →  Musubize

Ubutaha mujye mu berekana basebe,abantu batumva ngo nizabasilimu zarangiza zikubika imitwe hasi ibipfamatwi ni byinshi cyane pe,

lg yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka