MINAGRI yasobanuye impamvu abahinzi b’ibitunguru b’i Rubavu babuze isoko

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) ivuga ko ikibazo cyo kubura isoko ku bahinzi b’ibitunguru mu Karere ka Rubavu ari imwe mu ngaruka zo guhagarika ingendo (lockdown) kubera icyorezo cya COVID-19.

Ibitunguru bigaragara ko byasaziye mu mirima (ifoto: RBA)
Ibitunguru bigaragara ko byasaziye mu mirima (ifoto: RBA)

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda ibinyujije kuri Twitter, igira abahinzi inama yo gusarura ibitunguru byabo bakabyanika kuko inzego z’ibanze na Minisiteri zibifite mu nshingano zirimo gufatanya kubashakira amasoko.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, ibitangaje nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko bahisemo kurekera umurasururo w’ibitunguru mu butaka nyuma y’uko babuze isoko babigurishirizaho.

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu abahinzi bavuga ko umufuka upima ibiro 100 urimo kugurishwa amafaranga y’u Rwanda 1000, mu gihe umurima wakoreshejwemo ibihumbi 600 mu guhinga, gutera no kwita ku bitunguru ubu ugurwa amafaranga ibihumbi 10 bidashobora no kwishyura ababisarura.

Umwe mu bahinzi batuye mu Murenge wa Busasamana witwa Hakizimana yaganiriye na Kigali Today avuga ko babuze abaguzi babasanga ndetse batinya no kubipakira bakabijyana ku masoko mu turere dutandukanye batinya kuba barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko ingendo zihagarara kare bakaba bafatirwa mu nzira.

Umusaruro mwinshi w’imboga zirimo ibitunguru, amashu, beterave, karoti byera mu Karere ka Rubavu bisanzwe bicururizwa mu Mujyi wa Goma no mu Mujyi wa Kigali, ariko kubera icyorezo cya COVID-19 ingendo zaragabanutse kuko n’abajyana imyaka mu Mujyi wa Goma bagabanutse kubera amabwiriza yashyizweho mu kwambuka umupaka.

Mu Murenge wa Busasamana haguzwe imashini yumisha imboga ariko ntirabona abazi kuyikoresha ku buryo yatangira kumisha umusaruro. Ubwo yageragezwaga yarabitogosheje bituma abaturage bayitera icyizere.

Mustafa ni umwe mu bahoze bayobora ishyirahamwe y’abahinzi b’imboga mu Murenge wa Busasamana. Avuga ko ubu barimo gushaka impuguke kandi bijejwe na IPRC ko igiye kubafasha bagashobora kumisha ibitunguru birimo kwangirikira mu butaka.

Iyi mashini ifite ubushobozi bwo kumisha toni 40 ku munsi, mu gihe mu Murenge wa Busasamana wonyine mu cyumweru basarura toni 40, kandi ubu ibitunguru birabarizwa mu mirenge ya Busasamana, Bugeshi, Mudende, Kanzenze, Nyakiriba na Cyanzarwe.

Mu mihigo y’Akarere ka Rubavu mu mwaka wa 2020/2021 kahize kuzahinga imboga kuri hegitari 694, umuhigo wagezeweho hahingwa hegitari 609.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka